Rayon Sports inaniwe kwikura imbere ya AS Kigali
Rayon Sports itsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa Munani wa Shampiyona y'u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2025, Ku isaha ya Saa Cyenda n'iminota 4, nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na AS Kigali watangiye. Ni umukino watangiranye imbaraga nke ku makipe yombi kuko wabonaga zirimo gukinira hagati mu kibuga cyane.
Ku munota wa 10, nibwo ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe ku mupira muremure Aziz Bassane yari ahawe na Ndayishimiye Richard ariko kuwugeraho biranga ukurwamo na Myugariro wa AS Kigali, Issac Eze.
Ku munota wa 19, AS Kigali nayo yabonye amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga. Ni umupira mwiza wari ufashwe na Rucogoza Ilias ariko ateye ishoti ari muri Metero nka 25, Mugisha Yves wari mu izamu rya Rayon Sports ahita awufata nta gihunga.
Ku munota wa 25, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere wavuga ko akomeye ariko kuyabyaza umusaruro biranga. Ni umupira mwiza Tony Kitoga yafatiye muri Metero nka 30 uvuye ku izamu rya AS Kigali ririnzwe na Niyonkuru Pascal Kanuma ariko ateye ishoti umupira uca ku ruhande gato.
Ku munota wa 32, ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amahirwe ntiyayabyaza umusaruro. Ni umupira mwiza Tony Kitoga yari ahaye Adam Bagayogo ateye ishoti rikomeye umuzamu wa AS Kigali ahita awufata nta kibazo.
Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na AS Kigali cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni igice ikipe zose wabonaga ntayirusha indi ndetse wabonaga umukino zirimo gukina utaryoheye ijisho.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zombi zigana cyane. Ni igice ariko Rayon Sports yatangiye ihusha uburyo bukomeye, nyuma y'umupira mwiza Tony Kitoga yahaye Adam Bagayogo ariko ateye ishoti umupira uca hejuru y'izamu.
Ku munota wa 70, ikipe ya AS Kigali yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyaturutse kuri Kufura nyuma y'ikosa ryari rikorewe Iyabivuze Osse rikozwe na Richard. AS Kigali yatsindiwe na Tharcisse Nshimiyimana.
Ku munota wa 80, Rayon Sports yabuze amahirwe yagombaga kuvamo igitego cyo kwishyura. Ni umupira mwiza wari utewe na Aziz Bassane ariko myugariro Franklin ateye n'umutwe yenda kwitsinda umuzamu aratabara.
Ku munota wa 84, ikipe ya AS Kigali yabonye igitego cya Kabiri. Ni igitego cyabonetse gitsinzwe na Dushimirimana Olivier Muzungu wari umaze no guhusha uburyo bukomeye bwari bwabazwe.
Umukino wahuzaga Rayon Sports na AS Kigali warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-0. Ni umukino Rayon Sports yari hasi cyane kuko wabonaga yarushijwe na AS Kigali mu buryo bwo kuba beza imbere y'izamu.


Kinyarwanda
English
Swahili









