issa
Umusore uherutse kwicira umukobwa i Masaka amukase ijosi yarashwe

Nov 23, 2025 - 12:55
 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wakekwagaho kwica umukobwa bakundanaga amuciye umutwe, yarasiwe mu Karere ka Rwamagana nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano zashakagaa kumufata.

Ku wa Gatanu ni bwo humvikanye inkuru y’uko umukobwa witwa Mutoniwase Diane wacuruzaga akabari i Masaka mu Karere ka Kicukiro yishwe akaswe ijosi, bikekwa ko yishwe n'umukunzi we kuko yahise anaburirwa irengero.

Inzego z’umutekano zakomeje kumushakisha kugeza ubwo kuri uyu wa Gatandatu zamenye amakuru ko yihishe mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko kuri uyu wa 22 mu gihe cya saa tanu n’igice mu Murenge wa Fumbwe ari bwo Polisi yabonye amakuru y’uko hari umusore w’imyaka 33 wari wagize uruhare mu kwica Mutoniwase Diane uhihishe.

Ati “Polisi yabonye amakuru igera aho bari bayirangiye ko ashobora kuba ari ho ari, bahageze uwo musore yanga gukingura, yanze gukingura nyir’urugo bamusobanurira ko bari gushaka uwo muntu araza aramukinguza. Umusore afata icyuma atangira gutera abantu ubwoba, ababwira ko umuntu uri bumwegere ari bumwice, mu gihe bakivugana gutyo ahita yitera icyuma arikomeretsa.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko yashatse gutera icyuma n’uwo mu Polisi ahita amurasa. Yavuze ko uwo musore yahise apfa.

Yagize ati “Inama tujya ni uko abantu bakwiriye kureka kwijandika mu bikorwa ibyo ari byo byose binyuranyije n’amategeko, gukora ibyaha bitandukanye kubera ko amategeko arabihana kandi inzego z’umutekano ntizishobora kwihanganira umuntu wabikoze, agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje agira ati “Niba hari amakimbirane yabaye hagati y’abantu nta bwo umwanzuro ari ukwica cyangwa gukubita no gukomeretsa bakwiriye kwegera inzego zibishinzwe zikabakemurira ayo makimbirane.”

Mutoniwase Diane bikekwa yishwe n’uyu musore bahoze bakundana, yari asanzwe acuruza mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka.

Uyu musore niwe bivugwa ko yishe nyakwigendera wari n'umukunzi we

Nov 23, 2025 - 13:33