Umuherwe Bill Gates yateye abahinde kuvuga menshi bacika ururondogoro
Abaturage bo mu Buhinde bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Bill Gates, umwe mu bagabo bakize ku Isi, yitabiriye ikiganiro cy’urwenya gitambuka kuri Televiziyo cyitwa Kyunki Saas Bhi Kabhi Bahu Thi, ibi bishatse kuvuga ngo “Na nyirabukwe w’umuntu yigeze kuba umukazana”.
Iki kiganiro Gates agaragaramo ari kuganira n’umukinnyi akaba n’uwigeze kuba minisitiri, Smriti Irani, bavuga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Ni ibintu byatumye abagikurikira bacika ururondogoro kuko batari biteze ko uyu mugabo ashobora kuba yakigaragaramo.
The Bill & Melinda Gates Foundation, umuryango washinzwe na Bill Gates, umaze igihe kinini ufasha ubuyobozi bwa leta ya Uttar Pradesh na Bihar mu Buhinde mu kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana bapfa babyara.
Izi Lta ebyiri zifite umubare munini w’abaturage, zakunze guhura n’ibibazo, gusa uko iminsi yagiye igenda, imibare igaragaza ko hari impinduka mu mibereho y’abaturage bazo.
Ibi bivugwa ko hagikenewe ubukangurambaga bufatika muri iki gihugu kuko hakiri imico itsikamira abagore. Ni yo mpamvu filimi n’ibiganiro nka Kyunki Saas Bhi Kabhi Bahu Thi ziri gukinwa kugira ngo zisakaze ubutumwa bw’ibikenewe guhinduka.
Muri iki kiganiro cyanditse amateka mu Buhinde, cyatangiye gutambuka kuri televiziyo mu 2000. Kimaze imyaka 25 kiri mu bikunzwe mu gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









