Muhima: Urubyiruko rwitabiriye umuganda wo gutera ibiti ari rwinshi birubana bike
Urubyiruko rutandukanye rwo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge ,Umujyi wa Kigali,rwitabiriye umuganda rusange usoza Ukwezi kwa nyuma wo gutera ibiti ari rwinshi cyane birangira birubanye bike bitewe n’ubwinshi rwari rwarwo rwari rwarwitabiriye.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025,ubwo hasozwaga umuganda rusange urangiza Ukwezi.
Umuhuza w’Ubikorwa by’urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima, Karemera Emmanul, yavuze ko bitabiriye uyu muganda ari benshi bagera kuri 575 bitewe n’ubukangurambaga bishishikariza urubyiruko kuwitabra bakoze.
Yagize ati “Byatewe n’ubukangurambaga bw’Ukwezi kwa 10 w’urubyiruko runashishikariza urubyiruko kuwitabira twakoze turi benshi.”
Uhagarariye Koperative y’abakarani witwa Nyandwi,
Nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace, abasabiye kurangwa n’isuku, we yagize ati “Twe turangwa n’isuku ariko turi benshi icyo ngiye gukora na ba genzi bange ni ubukangurambaga tugashishikariz bagenzi bacu kurangwa n’isuku buri gihe aho bakorera.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu mu Murege wa Muhima, nawe yavuze ko bitabiriye uyu muganda ari benshi bitewe n’ubukangurambaga bakoze ndetse biteguye ko nihaboneka ibindi biti bazabitera mu buryo bwihuse.
Ati “ Ntakindi ni ubukangurambaga twakoze twese turaza kuko tuzi ibyiza byo gutera igiti ndetse twiteguye ko nibaduhaibindi nabyo tuzabitera.”
Ahatewe ibiti muri uyu murenge wa Muhima mu Kagari k’Ubumwe ari hamwe mu hari ibibanza bitubatswemo ndetse bikaba byitezwe ko ibiti nibimara kuhamera bizataga umusarura ufatika kuri buri wese.


Kinyarwanda
English
Swahili









