Abadepite bemeje inguzanyo z'arenga miliyari 500 Frw zigamije guteza imbere imirimo idaheza
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje imishinga y’amategeko ibiri yemeza amasezerano y’inguzanyo u Rwanda rwagiranye n’ibigo mpuzamahanga by’imari, igamije gushyigikira gahunda zo guteza imbere imirimo idaheza n’iterambere rirambye.
Ni imyanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange yo ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, aho Abadepite batoye umushinga w’itegeko wemeza amasezerano y’inguzanyo u Rwanda rwagiranye na Standard Chartered Bank angana na miliyoni 213.164.377,66 z’Amayero arenga miliyari 359 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abadepite kandi bemeje undi mushinga w’itegeko wemeza amasezerano y’inguzanyo u Rwanda rwagiranye n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere IDA, angana na miliyari 15,386 z’Amayeni arenga miliyari 141 z’amafaranga y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 8 Mata 2026.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko iyi nguzanyo ahanini igamije gushyigikira ingengo y’imari ya Leta no kongerera imbaraga politiki zigamije guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye. Yavuze ko izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, ariko kuyishyura bikazatangira nyuma y’imyaka itandatu.
Iyi gahunda y’iyi nguzanyo igamije kandi guteza imbere imiyoborere myiza n’ibigo bya Leta bikora ubucuruzi mu rwego rwo kongera uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’ubukungu.
Muri iyi gahunda kandi hateganyijwe gukemura imbogamizi zituma habaho icyuho mu guhanga imirimo, harimo kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Harimo kandi guteza imbere umuco wo kwizigamira hifashishijwe gahunda ya Ejo Heza, hamwe no kongerera ubumenyi abakozi binyuze muri sisiteme ya MIS, izifashishwa mu gukusanya no gusesengura amakuru ku isoko ry’umurimo.
Biteganyijwe ko ayo mafaranga na none azifashishwa mu guteza imbere inganda n’ubuhinzi, hibandwa ku kongera umusaruro no kunoza isoko ry’inyongeramusaruro ku bahinzi n’abashoramari.
Abadepite bagaragaje ko ayo masezerano agamije kongerera igihugu politiki zongera amahirwe y’akazi no guteza imbere ubukungu burimo buri muturage wese.

Kinyarwanda
English
Swahili









