issa
Ngoma: Abantu 26 bakubiswe n'inkuba , Umwe ahita apfa

Apr 14, 2026 - 07:55
 0

Abantu 26 bo mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, umwe ahita apfa abandi bahita bajyanwa kwa muganga.

Ibi byabereye mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Gashanda ahagana Saa Tanu z'amanywa yo tariki ya 13 Mata 2026, 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko aba baturage bakubiswe n’inkuba ubwo bari bugamye imvura nyuma y’uko ibasanze mu buhinzi bw’umuceri basanzwe bakorera mu gishanga.

Yavuze ko abantu bose bakubiswe n’inkuba muri rusange ari abantu 26, ariko umwe ari we witabye Imana ndetse ko abandi bose bashoboye kubajyana ku bitaro i Kibungo, batatu babajyana ku kigo nderabuzima cya Gashanda abandi 22 babajyana i Kibungo ku bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.’

Yavuze ko aba baturage bakubiswe n’inkuba bari bari mu gishanga gisanzwe gihingwamo umuceri aho bari bari mu mirima.

Ngenda yongeyeho ko ubwo imvura yagwaga bugamye mu nzu ikoreshwa nk’ububiko ari na ho iyo nkuba yabakubitiye avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo abakiri bazima bitabweho.

Ati “ Turahumuriza imiryango yabo kandi turakomeza kwita ku buzima bwabo, turasaba kandi abaturage kujya bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zitandukanye ajyanye no kwirinda ibikorwa byatuma imvura ibasanga ahantu habi.’’

Uretse mu Murenge wa Gashanda no mu wa Rukumberi inkuba yakubise umuturage umwe arahungabana kuri ubu akaba yajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gituza.

ku wa 4 Mutarama 2026 mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama na bwo inkuba yakubise abantu 15 icyenda bahita bitaba Imana.

Apr 14, 2026 - 09:22