Bugarama: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi azira gutegeka Kwibuka tariki 6 Mata
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, washakaga ko bibuka tariki 6 Mata 2026.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Ndamyimana akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026.
Ni nyuma y’uko Ndamyimana yashakaga ko mu murenge ayoboye bibuka mu ijoro ry’itariki 6 Mata 2026.
Ntiharamenyekana icyo yashakaga ko bibuka, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa kuva tariki 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga buri mwaka, gusa itariki yahisemo ikunze gukoreshwa n’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside, bavuga ko bibuka Juvenal Habyarimana, wapfuye kuri iyo tariki ahanuwe mu ndege.
Mu ibazwa, Ndamyimana yabanje kuvuga ko yabisabwe n’abarokotse Jenoside bo muri uwo murenge, akomeje kubazwa, aza gusobanura ko byari amarangamutima ye.
Iperereza rirakomeje kugira ngo asobanure icyo yise amarangamutima ye. Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Station ya RIB ya Kamembe.

Kinyarwanda
English
Swahili









