issa
Abagera kuri 85 bapfiriye mu bitero bikomeye Israel yongeye kugaba muri Gaza

Sep 25, 2025 - 08:51
 0

Umubare w’abahitanywe n’ibitero Israel ikomeje kugaba muri Gaza wongeye kwiyongera, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, abandi bantu bagera kuri 85 bishwe n’ibyo bitero, nk’uko Umuryango w’Abibumbye UN wabitangaje wemeza neza ko ubwicanyi igisirikare cya Israel gikomeje gukorera abatuye muri Gaza biteye ubwoba mu gihe ibihumbi bya bamwe bakomeje guhunga ako gace.

Amakuru mashya UN yatangaje ni ay’uko muri Gaza hakomeje kugabwa no kumvikana ibiturika ndetse n’ibibazo byo kubura itumanaho ku bahatuye bitewe n’indege zitagira abapilote Israel ikomeje kugaba muri ako gace aho kandi ko muri ibyo bitero izindi nzirakarengane zigera kuri 85 zaburiye ubuzima muri ubwo bugizi bwa nabi bukomeje gukorwa.

Ibi bikomeje kuba mu gihe inama y’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku isi ikomeje kwiga ku bibazo n’ukuntu yahagarika ubugome Israel ikomeje gukorera abatuye Gaza mu gihe Loni yo yamaze kwemeza neza ko Israel irimo gukorera abahatuye Jenoside nubwo yo itabikozwa ahubwo yo ikaba ivuga ko idateze guhagarika imirwano kuko irimo kurwanya umwanzi.

Guhera mu Ukwakira 2023, kuva ibikorwa by’intambara ya Israel muri Gaza byatangira bimaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 65,4 bya Banya-Palestine, mu gihe abandi barenga miliyoni 1,671 bakomerekejwe nayo. 

Kugeza ubu intambara ikaba ikomeje gufata indi ntera, mu gihe amahanga n’imiryango mpuzamahanga yo hirya no hino ku isi bikomeje gusaba ihagarikwa ry’ibyo bikorwa by’ubwicanyi bukabije nubwo na n’ubu nta kirakemuka ahubwo abaturage bagikomeje kwicwa.

Sep 25, 2025 - 09:29