issa
Ihuriro DGO ryamaganye ibitero bya drones ku Kibuga cy'indege cya Kisangani

Feb 11, 2026 - 15:44
 0

Ihuriro ryitwa Dynamique de la Grande Orientale ryateraniye i Kisangani, ryamaganye bikomeye ibitero bya drones zo mu bwoko bwa kamikaze byagabwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Bangboka.

Abayobozi bagize iri huriro bavuze ko ibyo bitero ari igikorwa kigayitse kibangamira umutekano w’igihugu n’abaturage, basaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababigizemo uruhare kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Dynamique de la Grande Orientale yagaragaje ko idashyigikiye na gato ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byose bishobora guhungabanya ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishimangira ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Iri huriro ryongeye kandi gushimangira ko rishyigikiye byimazeyo Perezida Félix Tshisekedi, rivuga ko rihagaze inyuma y’ubuyobozi bwe mu guharanira amahoro, ubumwe n’umutekano by’igihugu.

Abari muri iyi nama basabye abaturage gukomeza kugaragaza ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukumira ibitero nk’ibi no kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi birimo n’ikibuga cy’indege cya Bangboka.