Nyanza: Imibiri 41 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 41 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge ya Busasamana, Kigoma, Rwabicuma na Cyabakamyi yo mu Karere ka Nyanza, yashyinguwe mu cyubahiro. Abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa nayo cyose.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2026, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza. Imibiri yashyinguwe 34 yimuwe aho yari ishyinguwe hadakwiye naho indi irindwi yabonetse muri aka karere.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo, yongera gushishikariza imiryango igishyinguye abayo mu ngo cyangwa abandi batari mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuba bayitanga igashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati “Ndashaka kongera gushishikariza imiryango igifite imva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu ngo cyangwa ahandi hatari mu rwibutso ko bagira iryo shyaka ryo kuyimurira mu nzibutso kugira ngo tubashe kubungabunga neza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umutekano ukwiye w’izo nzirakarengane.”
Karerangabo Samuel wavuze mu izina ry’abashyinguye mu cyubahiro imibiri y’ababo, yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turashima inkotanyi, ntabwo twabona uko dushimira inkotanyi icyakora icyo twiyemeje ni uko tutazigera dutatira igihango cyazo.”
Bayingana Janvier usanzwe ari umukomiseri muri IBUKA yavuze ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babangamirwa no kuba batarabasha gushyingura ababo mu cyubahiro nyuma y’imyaka 32 yose ishize ibayeho.
Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hari byinshi bibangamira birimo ko batarabasha gushyingura mu cyubahiro ababo nyuma y’imyaka 32 ndetse bakabangamirwa no kubona hari abakomeza guhakana no gupfobya amateka yabo.”
Senateri Nyirasafari Espérance yavuze ko bibabaje cyane kuba hari abatarabasha gushyingura ababo nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibayeho gusa avuga ko ibyo bidakwiriye gutuma abayirokotse baheranwa n’agahinda kuko hari abo bigoye ko bazaboneka harimo nk’abajugunywe mu byuzi ndetse n’ahandi.
Ati “Dukwiriye kwiga kubana n’igikomere cy’uko hari abacu tutazabona gusa ariko ntiduheranwe nabyo kuko hari abo tutazabona rero ni yo mpamvu tudakwiriye gukomeza kubyishyira mu mutwe ko tuzababona byanze bikunze.”
Yakomeje avuga ko mu gihe hari ababonetse bazajya bashyingurwa mu cyubahiro gusa mu gihe hari abataraboneka bidakwiriye gutuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baheranwa n’ako gahinda.
Yavuze ko igihugu cyanyoye amaraso y’ababo, bagomba no kugikunda cyane no kugikorera kubeta ko bafitanye isano rikomeye.

Kinyarwanda
English
Swahili









