issa
Ngoma: Abahinzi n'aborozi batanze ibyifuzo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano

Feb 6, 2026 - 07:45
 0

Abahinzi n'aborozi bo mu karere ka Ngoma, bari mu baturage bari bateraniye mu nzu mberabyombi y'Akarere ka Ngoma, aho bakurikiraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20. Abari bahagarariye abo bahinzi n'aborozi bagaragarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ibyifuzo byabo banasaba gufashwa kugira ngo babone umukamo ndetse n'umusaruro bishimishije.

Abatuye mu karere ka Ngoma bari baturutse mu mirenge igize aka karere, bakurikiraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, mu nzu mberabyombi y'aka karere, iherereye mu kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo.

 Abaturage bo mu karere ka Ngoma, nkuko byagenze kuri site zo muri Nyabihu mu Burengerazuba, Gisagara mu Majyepfo na Gakenke mu Majyaruguru nabo batanze ibyifuzo n'ibitekerezo mu nama y'Umushyikirano, bagaragariza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko hakiri inzitizi zibangamiye abahinzi n'abarozi, basaba ko ibibazo birimo kubura intanga z'amatungo biri mu bituma aborozi batagera ku musaruro bifuza ndetse basaba Umukuru w'Igihugu ko hakongerwa imbaraga mu mishinga yo kuhira ku bahinga hafi y'ikiyaga cya Mugesera n'icya Sake.

 Uwitwa Nkingamiheto Frank, umwarimu akaba n'umuhinzi yasabye Umukuru w'Igihugu, gufasha abahinzi bakabasha guhinga bahangana n'imihindagurikire y'ikirere bifashisha amazi y'ibiyaga mu kuhira.

Yagize ati" Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndi Intaramanaguhiga y'Akarere ka Ngoma, ndi umurezi witeje imbere, nkaba ndi n'umuhinzi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turabashimira cyane byimazeyo, mu bukungu turakataje, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza ndetse n'Ubutabera kuri bose. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Akarere kacu kagizwe n'imirenge 14, iyo mirenge 14 itandatu muri iyo mirenge ikora ku biyaga bitatse Akarere kacu, aribyo Mugesera na Sake. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turahinga tukeza ariko mfite ibyifuzo bibiri: Icyifuzo cya mbere, turasaba ko mwaduha umushinga wo kuhira, kugira ngo tubashe guhinga tweze mu bihe byose, yaba ibihe by'imvura ndetse n'izuba, tugire umusaruro ibihe byose, bizadufasha kuko urubyiruko bizabafasha kugira imishinga y'iterambere ishingiye ku buhinzi ndetse tubashe kwihaza mu biribwa, dusagurire n'amasoko, kandi bizadufasha kuko umusaruro w'ubuhinzi uzabasha kuzamuka cyane."

Mwarimu Nkingamiheto yakomeje agira ati " Icyifuzo cya kabiri, turifuza ko bishobotse mwadukorera umuhanda w'Umurenge wa Sake ndetse n'Umurenge wa Mugesera, kubera ko iyo mirenge ikora ku biyaga twababwiraga, kugira ngo bidufashe guhahirana ndetse no kugeza umusaruro ku isoko kugira ngo mu buhinzi bwacu tubashe kwigira, bizadufasha kwigira kandi dukomere."

Niyotwagira Jean Damascene, wavuze mu izina ry'aborozi bibumbiye mu ihuriro ry'aborozi b'inka zitanga umukamo mu karere ka Ngoma. Yagize ati " Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nta nka nari mfite nta n'ikintu nari mfite, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nahereye ku nka imwe noroye, inteza imbere, uyu munsi ngemura litiro zisaga 100 z'amata kandi maze koroza aborozi bagenzi banjye inka 24 bose kugira ngo nabo bagire amata. Tukaba rero tubashimira. Mu by'ukuri amarangamutima yanjye, nta Gihugu njyewe nzi kigeze Perezida ukunda abaturage bacyo nkuko akunda abana be, nkuko udukunda, icyo ni icya Mbere icya kabiri nta Gihugu njyewe nzi umuturage aryama yakikangura bakamubwira ngo ngwino ujye kwakira inka Perezida wa Repubulika yaguhaye binyuze muri gahunda ya Girinka.

Niyotwagira yakomeje agira ati "Mu by'ukuri gahunda zigenda neza mu bworozi bwacu ariko muri iyi minsi gahunda zo guteza intanga, ntabwo ziri kugenda neza kuko batubwira y'uko zote ishinzwe kugira ngo irinde intanga idahari ku buryo iyo tubajije batubwira ko hari uruganda ruzubakwa hariya mu karere ka Kayonza, ruzafasha aborozi bo mu karere ka Kayonza, Ngoma na Kirehe. Urwo ruganda rero turacyarutegereje, ntituzi ngo ruzubakwa ryari, aborozi ntituzi ngo twakora iki?"

Niyotwagira yunzemo ati "Ikindi cya kabiri nuko twifuza nkuko mu bihingwa harimo nkunganire, nuko uyu munsi imiti y'amatungo irahenze cyane ku buryo kuvuza Inka ari ikibazo ku mworozi, ku buryo twifuza ko ibiciro by'imiti y'inka byagabanuka kugira ngo umworozi yibonemo. Tukaba twifuza y'uko haboneka nkunganire ku byuma bishya ibisigazwa by'imyaka tukabibona kuri nkunganire, tukaba twasabaga ko tubona nkunganire ku bigega amazi ku mazu y'aborozi ku buryo amazi aborozi bajya bayabona no mu gihe cy'impeshyi."

Ku kibazo cy'ibura ry'intanga ziterwa inka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabajije Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore,  icyabuze kugira ngo icyo kibazo gukemuke.

Asubiza Perezida wa Repubulika, Minisitiri Dr  Ndabamenye yagize ati" Ni icyuma cyakererewe, twari twagiteganyije mu mushinga dukoranamo na IFAD. Hashize umwaka umwe urenga kuri uwo mushinga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tubisabiye imbabazi,  turaza kubishyiramo imbaraga."

 Abaturage bo mu karere ka Ngoma bakurikiraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri site ya Ngoma barimo urubyiruko babwiye UKWELITIMES ko mu karere kabo hari amahirwe menshi mu gushyira imari mu buhinzi n'ubworozi ndetse bakaba bavuze ko bishimiye ko bagenzi babo mu bibazo babajije harimo ibijyanye no guteza ubuhinzi n'ubworozi.

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano izakomeza ku munsi wa kabiri ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026.

Feb 6, 2026 - 11:10