issa
Kayonza: Umwana w'imyaka 12  yasanzwe mu mugozi yapfuye

Jan 21, 2026 - 09:41
 0

Umwana wiga mu mashuri abanza mu karere ka Kayonza, kuwa Kabiri yasanzwe mu mugozi yapfuye, nyuma yo kujya ku ishuri akagaruka mu rugo. Ubuyobozi buravuga ko uwo mwana bikekwa yapfuye yimanitse mu giti cya avoka ariko hakaba hanatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Uwo mwana wari utuye Mudugudu wa Rwangabareshya, Akagari ka Shyogo Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza.Amakuru atangwa n' abaturage avuga ko uwo mwana bakundaga Prince mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, yagiye ku ishuri ariko nyuma akagaruka mu rugo avuga bamwirukanye.

Uwo mwana na nyina babanaga n' undi tmugabo nyuma y' uko nyina atandukanye na se w' uwo mwana nawe akishakira undi mugore. Amakuru atangwa n' abaturage, bavuga mu masaha ya Saa tatu zo mu gitondo cyo kuwa Kabiri aribwo bamusanze amanitse mu giti cya avoka yapfuye.

 Umwe mu baturage yagize ati "Muri uyu Mudugudu twagize ibyago, baduhuruje bavuga ko hari umwana wiyahuye twamusanzemu giti ari mu mugozi, yari mu giti cya avoka mu gikari cy'iwabo."

Undi muturage yagize ati " Twari mu murima turimo guhinga, twumva induru ivugijwe n' umugabo, muri make nari ndikumwe n' umugore we hafi yanjye, twumva aratatse  avuga ngo ni muntabare mu rugo hapfuye umuntu,Twaje twiruka dusanga umwana ari mu mugozi yapfuye"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, Jean Paul Kagabo, avuga ko uwo mwana yasanzwe mu mugozi yapfuye bigakekwa ko yiyahuye. Yagize ati " Amakuru twayamenye nka Saa yine n' igice, hafi Saa tanu, tuyahawe n 'abaturage bahatuye, twajyanye na RIB, Polisi na DASSO nk' inzego dukorana, tuhageze dusanga umwana ari mu giti cya avoka."

Gitifu Kagabo yakomeje ati"Byatubereye amayobera natwe , twibaza ese umwana ungana gutya yiyahuye? Twabajije umugore aratubwira ngo umwana wanjye yahoraga yigunze acecetse ariko tutazj icyo acecekanye , ariko nta ntonganya mu gitondo yagiye ku ishuri."

Ubuyobozi bw' Umurenge wa Nyamirama buvuga ko nta kibazo cy' amakimbirane yari muri uwo muryango yaba hagati ya nyina n' umugabo we ndetse n' uwo mwana babanaga.

Umurambo w' uwo mwana wajyanwe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekanye niba koko yapfuye yimanitse nkuko bivugwa.

Jan 21, 2026 - 15:01