issa
Umutoza wa Rayon Sports yahisemo akazi aho kujya gushyingura umubyeyi we

Jan 21, 2026 - 09:28
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yahisemo gukomeza akazi aho kujya gushyingura Se umubyara uheruka kwitaba Imana.

Ku wa mbere tariki 19 Mutarama 2026, nibwo Jean Pierre Ferry ubyara umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yitabye Imana aziza Cancer yari amaranye iminsi itari micye aryamye mu bitaro.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yo gusurwa n'umwana we, Bruno Ferry wagiye ku musura mu Bufaransa tariki 11 Mutarama 2026, aho byavugwaga ko yagiye ku musezera kuko yari yakiriye amakuru avuga ko Se arembye cyane ndetse ko isaha n'isaha yakitaba Imana.

Bruno Ferry akimara kumva ko umubyeyi we yitabye Imana yashatse gusubirayo kumushyingura ariko bihurirana n'ibihe bitoroshye Rayon Sports irimo bituma afata umwanzuro wo kubireka.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Bruno Ferry yahisemo gukomeza akazi ke areka kujya gushyingura mu Bufaransa ahubwo afata umwanzuro wo kuzakurikirana uyu muhango ari hano mu Rwanda. Uyu mutoza atekereza ko adateguye Rayon Sports muri iyi minsi ashobora kuzongera guseba kuko atekereza ko mu gihe cya vuba ashobora kongera guhura na APR FC mu gikombe cy'Intwari.

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, ifitanye umukino n'ikipe ya Al Merrikh SC ubanziriza uwa nyuma usoza imikino ibanza ya Shampiyona y'u Rwanda Saison 2025/2026. 

Rayon Sports nyuma y'uyu mukino izakina na Mukura Victory Sports tariki 24 Mutarama 2026. Rayon Sports izakina uyu mukino mbere y'iminsi ine gusa igahita ikina na AS Kigali mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Intwari uzaba tariki 28/01/2026. Rayon Sports nibasha kugera ku mukino wa nyuma izaba itegereje kumenya izakomeza hagati ya APR na Police FC.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye guhura na APR FC byaba bibaye inshuro ya Kane zikurikiranya kandi yose yarayitsinzwe. APR FC iheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma wa Super Cup.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373