Umunyezamu wa Rayon Sport yaguye mu muferege arakomereka
Umunyezamu w’Umunya-Mali Drissa Kouyate ufatira ikipe ya Rayon Sports yaguye mu muferege w’amazi ubwo yavaga ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 kuri Kigali Pele Stadium arakomereka
Uyu musore wari ku ntebe y’abasimbura kuri uyu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium
Uyu munyezamu wa Gikundiro, yakoze iyi impanuka ubwo yagendaga n’amaguru mu muhanda uri inyuma y’iyi stade usohokeye aho amakipe yinjirira ajya mu rwambariro arakomereka.
Akimara kugwa muri uyu muferege uyu munyezamu Drissa Kouyate, yahise atabarwa ahabwa ubuvuzi bw’ibanze anajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara.
Ibi byabaye nyuma y’aho na rutahizamu Ndikumana Asman, nawe yavunikiye muri uyu mukino wabahuje na Singida Black Stars, ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara.


Kinyarwanda
English
Swahili









