issa
U Rwanda rwahawe kwakira amarushanwa y’umupira w’amaguru menshi harimo na CECAFA Kagame Cup

Mar 11, 2026 - 11:46
 0

Amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup azabera hano mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino guhera ku itariki 18 Nyakanga kugeza 9 Kanama 2026.

Ni itangazo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburasirazuba (CECAFA), yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 10 Werurwe 2026, imenyesha abakunzi b’iyi kipe igihe izabera. 

CECAFA yatangaje ko imikino ya CECAFA Kagame Cup iheruka kubera muri Tanzania, kuri iyi nshuro izabera mu Rwanda. Byitezwe ko izatangira tariki 18 Nyakanga kugeza 9 Kanama 2026. 

Umwaka ushize w’imikino CECAFA Kagame Cup yatwawe na Al Hilal SC nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma. Iyi kipe yatwaye CECAFA, ubu n’imwe mu makipe akina Shampiyona y’u Rwanda ndetse iyoboye n’andi mu kwitwara neza. 

Iyi mikino siyo gusa izabera mu Rwanda, kuko n’imikino y’amashuri mu bahungu n’abakobwa izabera mu Rwanda. Biteganyijwe ko imikino y’amashuri mu bahungu n’abakobwa izabera mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza 25 Nyakanga 2026. 

Indi mikino kandi itegerejwe kwakirwa hano mu Rwanda mu mupira w’Amaguru, irimo iyo gushaka itike yo gukina imikino ya CAF Women Champions League izaba tariki 22 Kanama kugeza 6 Nzeri 2026. Muri uyu mwaka kandi hano mu Rwanda hazabera imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika mu bahungu batarengeje imyaka 17, mu gihe iyo mu batarengeje imyaka 20 yo izabera mu gihugu cya Tanzania.

U Rwanda rusa nk’urugiye kuba igicumbi cyo kwakira imikino itandukanye mu marushanwa menshi kuko muri uku kwezi kwa Werurwe rugiye kwakira imikino ya FIFA Series 2026 ariko kandi hari n’amarushanwa ya Volleyball n’andi azabera mu Rwanda.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373