Rwamagana: Hagaragajwe ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi b’i Muyumbu muri Jenoside
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragarijwe uburyo mu Murenge, habereye ubwicanyi bw’indengakamere muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, ubwo abakozi ba Jibu basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherreye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yavuze i Muyumbu mu Karere ka Rwamagana habereye ubwicanyi ndengakamera kubera ko hiciwe abantu barenga ibihumbi 80 mu minsi itatu gusa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yashimye abakozi ba Jibu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutso ruherereye ku Muyumbu ndetse n’inkunga ya miliyoni 6 batanze yo kurusana anashimangira yari ikenewe kubera ko ruri mu nzibutso zizasigara muri aka Karere ubwo gahunda yo kuzihuza izaba itangiye
Tuyisenge Bruno umuyobozi mukuru wa Jibu mu Rwanda. We yagaragaje ko n’ubwo Jibu ikora ibijyanye n’ubucuruzi hari ibikorwa bitandukanye ikora bigamije guteza abaturage imbere n’igihugu ndetse n’ibigamije guteza imbere gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Yavuze ko kuba abacuruzi baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse hakaba n’abatera inkunga yo kugura imihoro yo kubica barimo Kabuga Félicien ari bimwe mu bituma basura inzibutso za Jenoside ndetse banarwanya abapfobya Jeniside kugirango itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “ Murabizi abacuruzi bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye kuko bateye inkunga ubwo bwicanyi, rero nk’abacuruzi ibyabaye isura mbi bituma natwe duharanira guhindura amateka no gufatanya n’igihigu twubaka u Rwanda dusura inzibutso tunatanga umusanzu mu gufasha abantu kwiyubaka ndetse no kudaheranwa n’agahinda no kurushaho kwiyubaka kuko ejo ari heza.”
Umuyobozi w’abacuruzi ba Jibu mu Rwanda Rehema Uwamahoro, we bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu kubereka ko batari bonyine.
Ati “ Murabizi ibihe bigoye abarotsse jenoside bahuye nabyo, rero niyo mpamvu tuba tuje kubahobera, tuje kubahumuriza ndetse tuje gutaramana nabo by’umwihariko tuba tuje kugira ngo tubegere kugira ngo tubegere twuve intimba yabo ntibababone ko ari bo nyine kubera ko iyo umuntu asanze atari wenyine akomera kandi agakomeza.”
Abakoze ba Jibu mu Rwanda banatanze inkunga ‘amafaranga miliyoni 6 zo kubaka ubwiherero bwiza bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu ndetse banunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 14 zirushyinguwemo.

Kinyarwanda
English
Swahili









