issa
Amerika hagiye gukorwa pasiporo zifite ifoto ya Donald Trump

Apr 29, 2026 - 13:40
 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu minsi ya vuba hazakorwa pasiporo zizaba zirimo ifoto ya Perezida Donald Trump mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze ibonye ubwigenge.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Tommy Pigott, yasobanuye ko ibi bitavuze ko pasiporo zose zizagaragaramo ifoto ya Trump, ariko umubare w’izateganyirijwe iki gikorwa nturamenyekana.

Pigott yagize ati "Mu gihe Amerika yizihiza isabukuru y’imyaka 250 muri Nyakanga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri kwitegura gusohoza umubare muto wa pasiporo zahariwe ibi bihe."

Yasobanuye ko nubwo iyi foto izashyirwa muri pasiporo y’isabukuru, umutekano w’aka gatabo uzakomeza kuba ntayegayezwa ku buryo nta bashobora kuyigana.