Nyarugenge: Abantu babiri barokokeye mu mpanuka ikomeye (Amafoto)
Abantu babiri barimo umukobwa n'umuhungu barokokeye mu mpanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kinyange mu Murenge wa Gitega saa Saba n'igice zo kuri uyu wa Gatanfatu tariki ya 19 Nyakanga 2025.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko yatewe n'uko umushoferi atamenye ko aho yari ageze hari ikorosi.
Bavuga ko uyu musore wari utwaye iyi modoka ari kumwe n'umukunzi we, bavaga mu muhanda mushya wa kaburimbo wubatse mu Gitega bari kwerekeza mu Mujyi wa Kigali, bageze mu ikorosi barenga umuhanda bagonga ipoto ry'amashanyarazi imodoka ihita ibiranduka.
Uwiringiyimana Eric yagize ati " Yihutaga cyane noneho kuko atari azi ko hano hari ikorosi yahise arenga umuhanda akubita iri poto imodoka irabiranduka."
Undi mugore, yavuze ko yatunguwe n'uburyo uyu musore wari utwaye iyi modoka n'umukobwa bari kumwe ntacyo babaye.
Ati " Aba bantu ni abarame pe, twe twari tuzi ko bapfuye kubera uburyo imodoka yikaragiye mu kirere."
Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gushishikariza abanyura muri uyu muhanda batwaye ibinyabiziga kujya bagenda buhoro bitewe n'uko ikunze gukinirwamo cyane n'abana.
Kugira ngo uyu musore n'inkumi bari kumwe bave muri iyi modoka, byasabye ko bamena ikirahuri cy'imbere aba ariho basohokera.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, Polisi yari yahageze hategerejwe imodoka iterura izindi kugira ngo iyijyane umuhanda wongere gukoresha bitewe n'uko wahise ufungwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









