Rubavu: Hatangiye igikorwa cyo gusenya inzu 15 zegereye isoko
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko inzu 15 zari zigizwe n’imiryango 60 y’ubucuruzi zegereye isoko rishya rya Gisenyi riherutse gutahwa zafunzwe gufungwa.
Akarere ka Rubavu kabwiye IGIHE ko abikorera bagomba kubaka inzu zigeretse zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi,
Izi nzu zifunzwe nyuma y’uko muri uyu Mujyi hujujwe isoko rya Kijyambere ryuzuye ritwaye miliyari 7,8 Frw. Ni isoko ubuyobozi buvuga ko hubatswe icyiciro cya mbere mu cyiciro cya Kabiri bakazubaka inzu igeretse inshuro icumi.
Gufunga izi nzu z’ubucuruzi kandi bijyanye n’icyerekezo inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’akarere yateranye ku wa 5 Ukuboza 2025 yatanze, nyuma y’uko inyinshi muri izi nyubako ba nyirazo kuva mu 2020 bagiye bandikirwa amabaruwa atandukanye basabwa kubaka inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.
Mu gushyira iki cyemezo mu bikorwa, abikorera ndetse n’abafite inzu z’ubucuruzi mu 2021 bashyizeho Komite yo kuvugurura umujyi, ari na yo yabaruye izigomba guherwaho ku ikubitiro, zamara kuzura hagakomerezaho icyiciro cya kabiri.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abakoreraga muri izi nzu z’ubucuruzi bose uko ari 60 ababyifuzaga bahawe imyanya mu isoko rishya rya Gisenyi, abandi bakimukira mu zindi nzu z’ubucuruzi zikomeje kuzamurwa muri uyu mujyi.
Izi nzu zafunzwe zose uko ari 15 ziherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.
Umwe mubagize Komite yo kuvugurura umujyi waganiriye na IGIHE yavuze ko ku ikubitiro bafunze inzu 15.
Ati “Twafunze inzu 15 zigizwe n’imiryango y’ubucuruzi 60, kandi bose bari bamaze igihe bamenyeshwa yaba abacuruzi naba nyir’amazu, kuko iki ni icyemezo twafashe nyuma y’igihe kinini twemereye Umukuru w’Igihugu ko umujyi wacu udakwiriye gusigara inyuma mu cyerekezo cy’iterambere, kandi yaraduhaye ibisabwa byose nk’imihanda ya kaburimbo n’amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko abenshi muri aba bafite inzu zafunzwe bamaze kubona ibyangombwa byo kubaka, mu gihe abatarabibona bari gufashwa kubishaka kugira ngo imyubakire yo kuvugurura umujyi yihutishwe, “hakurikireho gufunga izindi kugira ngo nazo zubakwe.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Ignace, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yari yashimangiye ko inzu zizafungwa abazikoreramo bahabwe aho gukorera mu isoko rishya kandi bateguje ba nyir’inzu z’ubucuruzi zirikikije ko bagomba kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera.
Ati “Ni icyerekezo cy’ubuyobozi n’abaturage muri rusange muri uyu mujyi, hari amahirwe menshi y’iterambere wakabaye uwa kabiri inyuma y’umujyi wa Kigali, ariko uracyarangwamo ibibanza byinshi bitubatse n’inzu zidakorerwamo zishaje, tumaze imyaka ine tumenyesha ba nyir’inzu barenga 80 gusukura umujyi bikajyana n’icyerekezo cy’iterambere. Nta bwo abantu bakwiriye gukomeza gucururiza mu nzu zo mu 1980 zashaje kandi ziri mu mujyi.”
“Turifuza ko guhera uyu munsi, dufatanyije n’abaturage bacu beza kandi bumva, mu myaka ibiri iri imbere baba bamaze kubaka inyubako nziza, kuko Leta na yo ibyo bakeneye nk’imihanda yabibahaye.”
Dr. Kabano avuga ko kuvugurura umujyi wa Rubavu bitazagarukira ku nyubako z’abaturage gusa, kuko n’ibigo bya Leta bifite inyubako zishaje bizandikirwa biagasabwa gushyiraho ibikorwa bijyanye n’igishushanyo mbonera abatabyubahirije na bo bagafungirwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









