U Rwanda na Kenya bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhahirane
Uyu munsi ku wa 22 Mutarama 2026, Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda n’Ikigo cya Kenya gishinzwe Ibyambu (Kenya Ports Authority – KPA) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) ateganya ishyirwaho ry’ibiro bihagarariye KPA mu Mujyi wa Kigali.
Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubuhahirane n’itwarwa ry’ibicuruzwa mu karere, by’umwihariko binyuze mu muhanda w'umuhora wa ruguru.
Aya masezerano ashyiraho urwego rufatika rugamije gukomeza imikoranire y’inzego ndetse n’ubucuruzi hagati y’abikorera mu Rwanda na serivisi zitangwa n’icyambu cya Mombasa. Binyuze muri aya masezerano, Ibiro bya KPA bizashingwa i Kigali bizafasha mu guhuza ibikorwa, koroshya imigendekere y’ibicuruzwa no kunoza itumanaho hagati y’abacuruzi n’inzego zifite aho zihuriye n’itwarwa ryabyo.
Abayobozi bagize uruhare muri aya masezerano bagaragaje ko ishyirwaho ry’ibi biro rizafasha abacuruzi bo mu Rwanda kubona serivisi za Mombasa byihuse kandi mu buryo bworoshye, bityo bikagabanya igihe n’ibiciro by’itwarwa ry’ibicuruzwa. Byitezwe kandi ko iyi ntambwe izongera ubushobozi bw’ubuhahirane mu karere, inazamure ihangana ry’ubukungu bw’ibihugu bigize umuhora wa ruguru..
Aya masezerano aje mu murongo w’ingamba u Rwanda na Kenya bimaze igihe bifata zo guteza imbere ubufatanye mu by’ubwikorezi, ubucuruzi n’iterambere ry’akarere, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa no guteza imbere isoko rusange rya Afurika y’Iburasirazuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









