issa
Amajyepfo: Minisitiri Uwimana Console yasabye abayobozi kurwanya igwingira n’imirire mibi y’abana

Mar 19, 2026 - 13:35
 0

Mu Ntara y’Amajyepfo, ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana bikomeje guhangayikisha ubuyobozi n’abaturage, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yasabye abayobozi kongera imbaraga mu bukangurambaga no gukurikirana imiryango mu rwego rwo gukumira no gukemura iki kibazo gikomeje gufata intera mu turere nka Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 18 Werurwe 2026, ubwo harebwaga icyakorwa ngo ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana bikemuke binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye n'abaturage.

Evariste Murwanashyaka, uhagarariye Komite Nshingwabikorwa yo kurwanya no kurengera Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO, yavuze ko ikiri inyuma y’ibyo bibazo ari ubumenyi buke benshi bafite ku mirire iboneye ikwiye abana, ibibazo by’ubukene ndetse n’imibereho mibi y’abana bavuka ku bagore bakiri bato ntibitabweho uko bikwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, mu ijambo rye yagejeje kubari bitabiriye iyi nama yavuze ko icyo kibazo cy’abana bagwingiye n’abafite ibibazo by’imirire mibi kizwi ndetse ko kirimo gushakirwa uko cyakemuka binyuze mu gukurikirana imiryango ibyo bibazo bigaragaramo no kongera ubukangurambaga.

Yagize ati “Tugiye gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwigisha abaturage ibyerekeye imirire yuzuye ndetse tunakurikirane cyane imiryango ibyo bibazo bigaragaramo hagamijwe kubikemura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, mu kiganiro cye yavuze ko guhangana n’ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana ari inshingano za buri wese, bityo ko hakenewe ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo Intego yo kubikemura igerweho.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yibukije abari bayitabiriye ko ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana bitagira ingaruka kuri abo bana gusa ahubwo ko bigira n’ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu.

Ati “Ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana ntabwo bigira ingaruka ku bana gusa, ahubwo bigira n’ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu n’ejo hazaza hacyo. Niyo mpamvu dusaba abaturage n’inzego zibishinzwe gukorana kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.”

Nk’uko ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda RDHS, bubigaragaza, ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5 cyagabanutse kiva kuri 33% mu 2020 kigera kuri 27% mu 2025. 

Mar 19, 2026 - 13:54