
Wari uzi ko hashize imyaka irenga ijana hizihizwa umunsi wahariwe abagore?
Hashize imyaka irenga ijana, abantu hirya no hino kw'isi bizihiza umunsi wahariwe abagore kuwa 08 Werrurwe.
Ni umunsi wo gushyigikira ibikorwa by’indashyikirwa by’abagore, bongera gukangurira isi ikibazo cy’ubusumbane abagore bahura nabwo.
Imbuto y’uyu munsi yatewe mu 1908, aho abagore 15.000 bahuriraga mu rugendo muri New York City mu myiyereko yo gusaba kugabanirizwa amasaha y'akazi, akarusho ku mishahara n'uburenganzira bwo gutora.
Muri 1910, yabishyize ahagaragara mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Copenhagen.Igitekerezo cye cyagiye gishigikirwa n'abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu 17 bari muri iyo nama.
Uyu munsi waje kwizihizwa ku ncuro ya mbere muri Danemark, Ubudagi n'Ubusuwise.
Itariki ya 08 werurwe yaje gutoranywa n'abagore b'abarusiyakazi, basaba ko yajya yizihirizwaho hanasakazwa amahoro.