Hari n’ababagira mu bwiherero – ubuhamya bw’abanyakigali
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batewe impungenge zikomeye n’amabagiro akora mu buryo butemewe.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko batewe impungenge cyane n’uburyo hari abantu basigaye babagira amatungo ahantu hatemewe ndetse hatujuje ubuzirange mu gihe bizwi ko amatungo yose aba agomba kubagirwa mu mabagiro yemewe.
Bavuga ko hari abihisha bakabagira mu bihuru no ku makoma ndetse hari n’ababagira mu bwiherero..
Bemeza ko kuba hari abantu benshi basigaye babagira ahantu hatemewe bishobora gutera abatari bake indwara cyane ko amatungo baba babaze aba atapimwe n’abaveterineri.
Aba bemeza ko ihene n’ingurube ndetse n’inkoko ari amwe mu matungo abantu bakunze kubagira ahantu hatemewe.
Uwamariya Claudine, utuye mu Murenge wa Nyamirambo, yagize ati “ Sha muzadukorere ubuvugizi pe kuko nta bantu bakijyana amatuku ku bagiro keretse inka gusa uzazenguruke urebe mu masoko yose ahacururizwa inkoko uzajya ubona banazihabagira.”
Byumvuhore Jean Marie Vianney, yagize ati “ Wazanyarukiye se Nyabugogo hariya munsi yo kamutangana ukareba uburyo bahabagira cyangwa mu isoko ryahoze ari iry’abazunguza riri hano munsi y’ibagiro riherereye mu Gitega urebe uburyo hari n’uhjyana inkoko ye kugira bayimubagire kandi akishyura.”
Undi muturage utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, we avuga ko yatunguwe n’uburyo yinjiye mu Kabari kitwa Jama City Hotel gahrereye muri aka gace agasanga babagira inkoko mu bwiherero.
Ati “ Wazageze se gasantere ka Nyacyonga mu kabari kitwa Jama City Hotel ukareba uburyo bo babagira inkoko mu bwiherero.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, Kavutse Epiphanie, we yemeza ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ati “ Birumvikana n’ikibazo cy’isuku ariko tubirimo nyine ni ugukaza umurego mu bukangurambaga bw’isuku.”
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere ka Gasabo witwa, Joséphine Mitali, we yabwiye UKWELITIMES, ko aka kabari kabagiraga inkoko mu bwiherero gaherereye i Jabana kafunzwe n’ubuyobozi kubera iki kibazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









