Gatsibo: Urujijo ku rupfu rw'umugabo washinjaga umugore we kwanga ko batera akabariro
Umugabo w'imyaka 42, wari utuye mu Murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, yasanzwe mu mugozi amanitsemo kandi ahagaze ku butaka biteza urujijo mu baturage bakeka ko no kuba yishwe bishoboka.
Uzabakiriho Evariste niwe wasanzwe mu mugozi amanitse mu giti cy'umuwembe yari atuye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo. Abaturanyi be bavuga ko uwo mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n' umugore we bari bamaranye imyaka 20, bakaba bari babyaranye abana bane.
Amakuru yatanzwe n'abaturage avuga ko uwo mugabo yahoraga afite gahunda yaterwaga nuko umugore yamwangiraga gutera akabariro ndetse ngo yari amaze icyumweru adahabwa amafunguro mu rugo rwe.
Abaturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko uwo mugabo ashobora kuba yiyahuye kubera umugore yamunenaga akanga ko batera akabariro bitewe nuko umugore we yamushinjaga kugira umwanda, ariko hari abandi bavuga ko bitewe nubwo bamusanze ahagaze nk'umuntu muzima byateye amakenga ku buryo hari abavuga ko ashobora kuba yamanitswemo yapfuye.
Umwe mu baturage yagize ati " Mu gupfa kwe nta mahoro yari afite ahangaha mukurikirane urupfu uyu mugabo yapfuye, tumenye intandaro y'urupfu rwe."
Umwe mu baturage avuga ko uburyo Uzabakiriho Evariste yasanzwe mu mugozi byateje urujijo mu baturanyi be.
Yagize ati " Icyo numvise cyambereye urujijo, numvise ko yiyahuye, abahageze nababajije niba yakobaguritse, bambwiye ko basanze umuntu ari mu mugozi ariko ahagaze hasi. Ibyo ntibishoboka kuko, iyo umuntu yiyahuye umugozi uramurega, icyo yuririyeho aragihirika ugasanga anagana. Niba yarahagaze hasi nk'umuntu muzima ntabwo numva neza iby'urupfu rwe wasanga yishwe n'abantu bakahamuhagika."
Uwo muturage yakomeje agira ati " Umuntu wiyahuye yicwa nuko ikintu yiyahuriyeho agiteye umugeri, iyo utagiteye umugeri ngo ikamba rikurege ntabwo upfa. Niba basanze ahagaze ikamba ritireze ndumva nta kemeza ngo umuntu yiyahuye, yiyahuye ate? Umuntu basanze ashinze ibirenge hasi wambwira gute ko yiyahuye?"
Umwe mu baturage nawe avuga ko hari impamvu bakeka ko kwicwa nabyo bishoboka.
Yagize ati " Yafatwaga nabi nta wutabizi nuko babica ku ruhande, yabyivugiraga ubwe cyane ko ejo bundi bamukubise yapfuye ibisebe akibifite yakubiswe n'umugore we n'umuhugu we wasanga ari byo byaduteye ibyo ariko nta gihamya dufite."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Ngarama, Niyonzima Felecien yabwiyye UKWELITIMES ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, kugira ngo hamenyekane niba koko yiyahuye.
Yagize ati" Ku mugoroba w'ejo twagejejweho amakuru n'ubuyobozi bw'Umudugudu wa Mishenyi, ko babonye umugabo w'imyaka 42, amanitse mu giti, basanga yanapfuye, ariko bakeka ko yiyahuye, inzego z'ibanze yaba Umudugudu n'akagari bari bamaze iminsi bakemura ibibazo by'amakimbirane y'urugo rwabo. Tukimara kubimenya twahageze , yaba ubuyobozi bw'Umurenge, Polisi na RIB, abaturage bavugaga ko bakeka ko yiyahuye kubera amakimbirane yagiranaga n'umugore we."
Niyonzima yakomeje agira ati" Iyo umuntu bakeka ko yiyahuye cyangwa ntawamenya n'ibindi, bimenywa na muganga ufite ubumenyi bwo gupima umurambo, twagejeje umurambo ku bitaro bya Ngarama, muganga niwe umenya ikishe umuntu. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere tugaragararamo amakimbirane mu ngo, avamo imfu za bamwe mu bashakanye harimo n'abiyambura ubuzima cyangwa bakabwamburwa n'abo babana.


Kinyarwanda
English
Swahili









