Nyamasheke: Abashinja ubuyobozi kubambura ibiryo batawe muri yombi
Abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, mu Kagari ka Mariba mu Mudugudu wa Gakoma, barashinja bamwe mu bayobozi bagize utugari ndetse n’abayobozi b’imidugudu kubambura imfashanyo bari bahawe na Leta nyuma yo guhura n’ibihe bya mapfa byatumye benshi basigara iheruheru uretse ko abavuze ibyo bahise batabwa muri yombi.
Abo baturage bavuga ko mu itangwa ry’ibyo biryo birimo ibigori n’ibishyimbo habayeho uburiganya bukomeye, aho ubuyobozi bw’akagari n’abayobozi b’imidugudu ngo bagiye baka abaturage amafaranga kugira ngo bahabwe ibyo biryo, bityo abaturage bakabona nta yandi mahitamo. Ayo mafaranga bakayatanga ariko na byo bikaba iby’ubusa, kuko ibyo biryo batabihawe, cyane ko ngo byagiye bitangwa mu masaha ya saa mbiri z’ijoro.
Abo baturage bavuga ko habayeho uburiganya ku badafite na duke, kuko ngo hari abakire bagiye bahabwa ibiro 700 na 750 mu gihe abaturage badafite na duke babuze n’inusu.
Umuturage witwa Ndirenganya utuye muri ako Kagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri, avuga ko yahawe ibiro byinshi kandi yifite; na we ubwe akemera ko yahawe ibiro 250 nubwo hari na batarabonye na duke.
Yagize ati “Nta kintu nasaruye nyuma yo kumisha imyaka nka bandi, njye bampaye ibiro 250 ariko si ko bose babihawe.”
Abo baturage bavuga ko mu itangwa ry’ibyo biribwa habayeho kurobanura bigahabwa abifite, mu gihe abadafite na duke bo bagiye bamburwa n’utwo baribafite, dore ko hari n’abavuga ko ubuyobozi bw’akagari bwabyigabanyijemo mu gihe abaturage bo inzara ikomeje kubotsa igitutu.
Umwe yagize ati “Birababaje kubona abayobozi bacu barimo ab’utugari, imidugudu n’ab’umutekano bigabiza ibiryo byagenewe abaturage mu gihe twe abaturage dushonje, inzara ikaba itumereye nabi.”
Undi muturage na we utuye muri ako Kagari ka Mariba avuga ko Gitifu w’ako kagari yatanze ibyo biryo akabiha abifite, kandi na byo bigakorerwa mu bwiru, ibyo avuga ko yagiye yandikira abahabwa ibyo kurya mu bukwe, kandi hari ibiro by’akagari.
Ati “Twese izuba ryaratwangirije ariko ikibazo gihari ni uko Gitifu wacu wa Mariba yagiye akoresha amayeri, akandika abaturage ariko yandika abafite amafaranga gusa. Ikindi kandi ni uko ibikorwa byo kwandika abari guhabwa ibiryo byakorewe mu bukwe bw’umuturage witwa Innocent. Ntabwo wari buze kwiyandikisha ku biro by’akagari ngo umubone. Niba ibiro by’akagari byari byarimuwe, nta byo tuzi.”
Abo baturage bakomeza bavuga ko ubuyobozi bwagiye bubaka amafaranga uretse ko ngo abayatanze n'ubundi bo bari bifite, nyuma bagahabwa ibyo biryo bagiye bagahunika mu nzu zabo ubu bakaba barimo kugenda babigurisha.
Hari uwagize ati “Bagiye batwaka amafaranga uretse ko hari n’abayatanze ibyo biryo ntibabihabwa. Ubu njye meze nabi, nta kintu mfite na kimwe, nta n’irobo nahawe, kandi hari abahawe imifuka cumi n’itanu; rwose barayifite, ugiye mu nzu zabo wayibona.”
Bakomeza bavuga ko icyo bashaka ari uko barenganurwa bagahabwa ibyo biryo Leta yabagenewe, cyane ko ngo bikiri mu ntoki z’abayobozi b’utugari batuyemo, uretse ko ngo bihabwa uwahiswemo, ibintu bavuga ko bikwiye kwigwaho kubera ko inzara ibamereye nabi mu gihe ababihawe barimo kubigurisha.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yabwiye Cago News ko ibiryo byatanzwe koko, uretse ko bitahawe abaturage bose bitewe n’impamvu zagiye zigenderwaho.
Yagize ati “Ibiryo ni byo koko byaratanzwe, ariko ntabwo byahawe abaturage batuye umurenge wose bitewe n’impamvu zagiye zigenderwaho mu kubitanga.”
Uyu muyobozi avuga ko abahawe ibyo kurya bari bujuje ibisabwa kugira ngo babihabwe, ndetse ko hari n’ingano y’ibyo buri wese yagombaga guhabwa.
Ati “Abahawe ibyo kurya hari ibisabwa bari bujuje kugira ngo babihabwe, kandi hari n’ingano yabyo bari bagenewe. Uretse ko natwe nk’ubuyobozi tugiye kubikurikirana hafi ku batarabihawe kugira ngo tumenye neza ikibiri inyuma, wenda mu gihe ubundi bufasha bubonetse na bo bazahabwe.”
Nyuma yo gutangwa kw’ibyo biryo bivugwa ko byatanzwe kuva ku wa 5 Mutarama, nyuma y’uko abo baturage batangaje ayo makuru y’akarengane kabo. Amakuru agera kuri UKWELI TIMES avuga ko abo baturage bahise batabwa muri yombi bashinjwa guhohotera ubuyobozi bwako kagari, ibyo abaturage bavuga ko bahowe kuvuga ukuri kwabo, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Shangi.
Ibi byatumye UKWELI TIMES tugerageza kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ariko ntibyadukundira. Iyi nkuru tukaba tuzayigarukaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









