Trump yafashe umwanzuro wo kohereza ingabo muri Portland guhagarika imyigaragambyo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka nyuma yo gutangaza ko agiye kohereza ingabo za Leta Zunze Ubumwe muri Portland kugira ngo zihoshe imyigaragambyo imaze igihe ibera ku nyubako ya Immigration and Customs Enforcement 'ICE', ni mu gihe Meya w’uyu mujyi, Keith Wilson, yavuze ko nta bufasha bwe bakeneye.
Ni imyigaragambyo, bivugwa ko yiganjemo urubyiruko rwambara imyenda y’umukara n’amasike zibafasha kwihisha mu maso, aho ngo igikorwa cyo kwigaragambya cyo kiba mu masaha y’ijoro, kandi ngo abo bigaragambya bakavuga ko ICE ari urwego rw’ubutasi rukorana nimbaraga z’umwijima, ndetse ko nta kiza rwifuriza abaturage.
Ni mugihe bamwe mu baturage baturiye iyo nyubako ya ICE bavuga ko babangamiwe bikomeye n’urusaku n’imyuka iryana mu maso ihora ikoreshwa na Polisi ya Portland mu kwirukana abo bigaragambya.
Amakuru ahari avuga ko ibi Perezida Trump yabigarutseho ku wa 11 Nzeri 2025, mu butumwa yandikiye umujyi wa Portland avuga ko itagonba kuba mu muriro waka abibona ahubwo ko yakohereza ingabo ze za federal nk’uko yabigenje mu mezi ashize muri Los Angeles no muri Washington.
Aho ngo nyuma yo kohereza izo ngabo ze muri Los Angeles byatumye imibare iheruka kugaragazwa yerekana ko ibyaha bikomeye byahakorerwaga, birimo nko kwica, byagabanutse ku kigero cya 51% muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize muri uyu mujyi.
Ni mu gihe Kandi Meya Wilson w’uyu mujyi wa Portland, uherereye muri Oregon, mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavugiye ku mugaragaro ko nta bufasha bwe akeneye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati“ Ntabwo nasabye ubufasha kandi nta n’ubwo nkeneye ko izo ngabo za leta ya Amerika zitabara Portland. Twe ubwacu twubahiriza uburenganzira bwo kwigaragambya, ahubwo tugahangana n’ibikorwa bibi bishobora kuhabera.”
Bamwe mu baturage baturiye inyubako ya ICE ubwo baganiraga n’abanyamakuru bavuze ko bakomeje kubangamirwa n’urusaku ruhora aho kuri iyo nyubako, ndetse ko bamwe muri bo bageze no mu nkiko bagaragaza uburyo ki babangamiwemo.
Ibi bikaba bibaye mu gihe ikinyamakuru bitandukanye bikomeje Kwandika inkuru zivuga ko ishuri ryigishaga abana bato rya Cottonwood School of Civics and Science, ryafashe icyemezo cyo kwimuka, rivuga ko ridashobora gukomeza gukorera hafi y’inyubako ihora yibasirwa n’imyuka iryana mu maso n’urusaku rudashira.


Kinyarwanda
English
Swahili









