issa
Rwamagana: Abafite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabwe kuyatanga

Apr 11, 2026 - 10:00
 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga hari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarashyingurwa mu cyubahiro bagasaba abafite amakuru y'ahari imibiri yabo kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu mirenge ya Nzige na Gahengeri. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaje ko hari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mutijima Phocas warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko hari abantu bishwe kugeza ubu batarashyingurwa mu cyubahiro kubera ko imibiri yabo itaraboneka biturutse ku bafite amakuru y'aho biciwe banze kuyatanga.

Yagize ati "Abo batojwe bagakora na Jenoside bagiye baduha amakuru y'ibice. Hari umwana witwa Domina utarigeze aboneka ntabwo tuzi aho aherereye, hari umwana bita Mbyogo, n'uwo kwa data wacu, uwo mwana nawe ntabwo twigeze tumenye irengero rye, Kandi abandi twarababonye baruhukiye mu Rwibutso rwa Muyumbu, ibyo rero ni igikomere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Mutijima yakomeje agira ati "Leta y'ubumwe uyu munsi yicaye ku ntebe y'imbabazi, bariya bose bakoze ibyo hano hari ababuranishijwe, barirega basaba n'imbabazi n'iwacu mu rugo hari abahageze baratubwira ngo ntibizongera, ukaba wabaza umuntu ko twabona abangaba uyu yagiye he? kandi mu by'ukuri uwo muntu atarahunze.

Tukanavuga tuti hagize n'uwandika n'agapapuro avuge ati 'muri metero izi nizi hari umuntu cyangwa ari ahadashoboka, ashobora kuba ari mu mazi, kumubona bikaba bidashoboka' badufasha ariko umuntu arakomera akabaho."

Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri komite ya IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Ndibwami Darius yabwiye itangazamakuru ko hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati "Bimwe mubyo twagiye tugarukaho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hano mu Murenge wa Gahengeri ndetse na Nzige, twagiye tugaruka cyane cyane, ku mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro."

Yagize ati "Haracyari Imiryango myinshi ivuga ngo sindabona umuntu wanjye, iyo miryango ntituramenya imibare neza kuko hari n'imiryango yazimye, ugasanga uwo muntu ntafite umubariza kandi hari abafite amakuru.

Hari abari mu magororero hari abafunguwe harimo nk'uwanyuze ku muntu bamwica akabona naho bamujugunye ariko yagera hanze akaruca akarumira, ntiyibuke no kuba yatanga amakuru, abe yavuga ngo nibura uyu muntu ari hano, nibura uwo muntu umuryango we iyo umubonye ukamushyingura mu cyubahiro nyiri umuntu nawe arishima."

Mu ijambo umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Gahengeri, yijeje Abarokotse aya mahano ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati "Akarere ka Rwamagana kazakomeza guharanira ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagira imibereho myiza binyuze mu kubafasha kubona amacumbi no kubavuza n'ibindi byose bibafasha gukomeza kwiyubaka."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "Sinasoza iri jambo ntashimiye Ingabo zari iza RPA Inkotanyi, n'uwari umugaba wazo muri icyo gihe nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo batitanga batizigama uyu munsi ntabwo tuba turi hano tuba turi ahandi. Tukaba kandi tubahumuriza tubabwira ngo muhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi."

Mu karere ka Rwamagana hari inzibutso 11 ziruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 84, 000 ariko hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Apr 11, 2026 - 10:14