Kwibuka32 muri Uganda: Aba Diplomate basabwe kurengera RDC itutumbamo Jenoside
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Uganda habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Aho hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu nzuzi n'imigezi yo mu Rwanda, maze amazi akabatembana akabageza mu Kiyaga cya Victoria mu gihugu cya Uganda. Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda mu ijambo rye yaboneyeho umwanya wo kwamagana igisa no gutegura jenoside ku batutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye kuba aho ariho hose ku Isi.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 10 Mata 2026 cyabereye ku rwibutso rwa Ggolo ruherereye mu karere ka Mpigi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 4771. Kikaba cyitabiriwe n'Abanyarwanda baba muri Uganda, Abagande n'abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda by'inshuti n'u Rwanda. By'umwihariko ariko iki gikorwa cyanitabiriwe n'Abanyarwanda bavuye mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa Humura Victoria Warakoze.
Tuyisenge Liberatha umwe mubagize Humura Victoria Warakoze yagize ati "Iyo nje aha nkakora urugendo numva ububabare abacu banyuzemo bikamfasha kwibuka ababyeyi bange n'abavandimwe bange".
Murenzi Etienne nawe ati "Kuza aha biradufasha cyane bituma turuhuka, tukibuka abacu bishwe bajunywe mu mazi niyo mpamvu nyamukuru".
Minani Emmanuel we avuga ko bashimira abaturage baturiye urwibutso uruhare rwabo mu kubungabunga aya mateka.
Ati "Abaturage ba bano baradufashije binyuze muri Muhamudu Thauban, igihe twatangiraga kuza kwibuka byari bigoranye ariko uko iminsi yicuma ibibazo byagiye bikemuka".
Blaise Ndizihiwe, Visi Perezida wa 2 wa Ibuka wari witabiriye iki gikorwa avuye mu Rwanda yavuze ko kuba Abarokotse jenoside babasha kuza kwibukira aha muri Uganda ari amahirwe akomeye abafasha kwiyubaka.
Ati "Turongera gukomeza Abarokotse jenoside, kumva umubyeyi wawe yarajugunywe mu mazi ntunabashe kumushyingura ni agahinda gakomeye, ariko nibura kugera aho aruhukiye birafasha".
Me Nubumwe Jean Bosco umuyobozi w'umuryango Humura Victoria Warakoze utegura iki gikorwa cyo kujya kwibuka muri Uganda, yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside iri mu karere by'umwihariko muri RDC, aho yagaragaje ko ari akaga kuba ibyabaye mu Rwanda bitarabaye isomo ahandi.
Ati "Iyo ugiye kureba uburyo ingengabitekerezo igenda igaragara mu karere by'umwihariko muri Congo biteye inkeke, twabigaragarije Abambasaderi batandukanye kugirango n'imiryango mpuzamahanga yumve ko ari inshingano zayo kurwanya Jenoside "
Ibi byanashimangiwe kandi na Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cya Uganda Col (Rtd) Joseph Rutabana wavuze ko ibirimo kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byibutsa u Rwanda ibyarubayeho, akaba ariyo mpamvu mu butumwa bwe yagejeje ku babyapolitiki bitabiriye iki gikorwa yabasabye umusanzu w'ibihugu byabo mu kurwanya ko Jenoside yagira ahandi yongera kuba.
Ati "Biratangaje cyangwa ntibinatangaje kubona hari abantu benshi bagihari bakigarura imvugo z'urwango, mubihugu duturanye ho birakabije batwibutsa ibyatubayeho Kandi bakabitwibutsa bari hafi, rero nabivugiye hariya kugirango abashyitsi babyumve bageze ubutumwa ku bihugu byabo".
Muri rusange, muri Uganda hashyinguye Abatutsi bazize Jenoside 10, 983 mu nzibutso 3 arizo uru rwa Ggolo ahibukiwe uyu munsi ruri mu karere ka Mpigi rushyinguyemo 4,771, urwa Lambu mu karere ka Masaka rushyinguyemo Abatutsi 3,337 n'urwa Kasensero mu karere ka Rakai rushyinguwemo Abatutsi 2,875.
Iyi mibiri yose yarohowe mu kiyaga cya Victoria n'umushoramari ukora umwuga w'uburobyi witwa Muhamudu Thauban mu 1994 yifashishije abakozi be.

Kinyarwanda
English
Swahili









