Ruhango: Umugore yakuye iryinyo umugabo we, nyuma yo kumusangana indaya mu buriri
Umugabo witwa Nteziyaremye Ildephonse w’imyaka 60 utuye mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, arashinja umugore we witwa Mukaremera Chantal , kumukubita ingumi akamukura iryinyo.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kizibere mu Murenge Mbuye, ku wa 2 Kamena 2026.
Aganira na Radio/Tv1 Nteziyaremye, yavuze ko uwo mugore bamaranye imyaka 19 yamusanze iwe aramukubita mu buryo bukomeye, amukura iryinyo ndetse yari anamuvanyemo n’ijisho.
Ati “ Umugore wanjye yankubise mu misaya iryinyo ryaracitse.”
Umugore we Mukaremera Chantal , avuga ko gukura uwo mugabo we iryinyo yabitewe n’uburakari bw’uko yamusanze ari gusambana n’indaya kubera umujinya babanza kumvana mu mitsi.
Yagize ati “ Nahise mubirandura ubwo mugwa hejuru , mfata igiti cy’imishingiriro cyari hafi aho nkivunamo kabiri kuko iyo umvushije amaraso ndayakuvusha, nanjye ubwo ndavutagura.”
Yakomeje agira ati “ Yabanje kuzana indaya birirwanamo hariya nagiye mu itsinda, nje mba arinjye ubakinguza mbakuramo, maze kubakinguza narabashoreye mbageza kwa mudugudu.”
Abaturaranyi b’uyu muryango bo bemeza ko umaze igihe ubana mu makimbirane kubera gucana inyuma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye , Muhire Floribert, we yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo ni mu gihe umugore w’uyu mugabo, we avuga ko atazongera kubana nawe kubera ko atari inshuro ya mbere amufashe amuca inyuma.
Umugabo agaragaza uko umugore we yamukuye iryinyo

Kinyarwanda
English
Swahili








