RURA yatumije MTN Rwanda ngo isobanure kuri serivise mbi iri gushinjwa n’abaturage
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatumije sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, kugira ngo isobanure uko iri gukemura ikibazo cya serivisi zayo zitari gukora neza.
Ibi bije nyuma y’aho tariki ya 27 Nyakanga 2025, MTN Rwanda yatangaje ko yahuye n’ikibazo cya tekiniki mu gihugu cyose kiri gutuma guhamagara ndetse no gukoresha codes (USSD) zayo bigorana.
Yagize iti “Itsinda tekiniki ryacu riri gukora byihuse kugira ngo rigarure serivisi zose. Twiseguye ku bw’ingaruka byateje kandi tubashimira ukwihangana kwanyu.”
Kuva uwo munsi kugeza ku wa 28 Nyakanga, abakiriya benshi ba MTN Rwanda basobanuye ko bahamagara bagenzi babo bakabwirwa ngo “Iyo nimero ntibaho”, cyangwa se bajya kohererezanya ubutumwa bugufi na byo ntibikunde.
Mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga, RURA yatangaje ko yamenye ibibazo biri muri serivisi za MTN Rwanda birimo guhamagara bigoranye, kutohereza ubutumwa bugufi, kudakora kwa codes n’ibijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi.
RURA yagize iti “Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubuyobozi bwa MTN bwatumijwe ejo ku wa Kabiri saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo no kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibi byongera kugaragara.”
Mu masaa tanu z’ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga, MTN Rwanda yatangaje ko ikibazo cyo guhamagara ndetse no kudakora kwa codes zayo cyakemutse mu gihugu cyose, inashimira abakiriya ko bihanganye.


Kinyarwanda
English
Swahili









