issa
Trump yahaye Putin umwitangirizwa ushobora kubyara ibibazo

Jul 29, 2025 - 23:51
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje igihe gishya cy’iminsi 10 cyangwa 12 kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugira ngo yemere amasezerano yo kurangiza intambara iri muri Ukraine.

Ibi byatangajwe ubwo Trump yari mu nama na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu gihe yari ku kibuga cya Turnberry muri Scotland. Trump yavuze ko atishimiye imyitwarire ya Putin muri Ukraine, nubwo bagiye bagirana ibiganiro kuri telefone bigamije kurangiza iyi ntambara imaze imyaka itatu.

Trump, umaze kunengwa kuba yarafashe u Burusiya mu buryo bworoshye mbere, yavuze ko yatanze iminsi 50 ngo intambara irangire ariko ubu yahisemo gufata umurongo ukomeye. Yashinje Putin kuba umuntu wataye umutwe ukunda intambara ndetse avuga ko ashaka Ukraine yose, atari igice cyayo gusa. 

Trump yongeyeho ko niba Putin akomeje kwanga ibiganiro by’amahoro, azatangaza ikindi cyemezo vuba, yibutsa ko kudahagarika intambara bishobora kuzanira Burusiya ingaruka zikomeye.

Andriy Yermak, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, yakiriye neza icyemezo cya Trump cyo kugabanya iminsi y’ultimatum, avuga ko ari ikimenyetso cy’ihutirwa. Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, ikaba imaze gufata ibihugu byinshi ku mpande zombi. Kugeza ubu, u Burusiya bigenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine harimo na Crimea bwigaruriye mu 2014.

Jul 29, 2025 - 10:31