Masai Ujiri yashimiye Kagame imbere ya Aliko Dangote
Inshuti y’u Rwanda akaba n’umushoramari muri siporo, umuco n’imyidagaduro, Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umuntu ureba kure, uharanira guhuriza abantu hamwe kugira ngo bagere ku iterambere.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka Zaria Court Kigali.
Ati “Iyo uvuze icyerekezo, uvuga ubuyobozi, gukorana n’abantu, ubufatanyabikorwa n’ibindi ushobora gukora kugira ngo uhurize abantu hamwe. Uwo ni we Perezida Kagame. Ndashaka kugushimira, ntabwo nzi ko tubivuga bihagije kubera ko nzi urubyiruko rwo kuri uyu Mugabane rukina siporo ariko nta muyobozi uruha amahirwe.”
Andrew Feinstein uri mu baterankunga b’Umushinga Zaria Court Kigali, yashimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere ye myiza no guhora atekereza ibyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.
Yanashimiye kandi Masai Ujiri wagize igitekerezo cyo kubaka uyu mushinga uzafasha mu kuzamura urwego rwa siporo, imyidagaduro n’umuco.
Ati “Mu myaka mike ishize, ubwo BK Arena yari imaze kuzura, twasuye aka gace na Perezida Kagame na Masai, turibaza ngo ni iki gikurikiraho? Ni iki twakora cyaguma muri uyu murongo wa siporo n’imyidagaduro? Ni bwo twatekereje uyu mushinga.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga 2025, nibwo yafunguye ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka Zaria Court Kigali.
Ni umushinga wubatswe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, akaba yaramamaye muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) aho yabaye Perezida wa Toronto Raptors.


Kinyarwanda
English
Swahili









