Mexique: El Mencho, wari ibandi rikomeye rihigwa na Amerika yishwe
Inzego z’Umutekano za Mexique zishe Nemesio Oseguera Cervantes uzwi nka El Mencho, akaba ibandi ryari rikomeye muri iki gihugu, ryagiraga uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi.
El Mencho yiciwe mu gitero inzego z’umutekano za Mexique zagabye muri Leta ya Jalisco iherereye mu Burengerazuba bwa Mexique.
El Mencho ni umwe mu mabandi akomeye yo muri Mexique yishwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2026, mu gitero karundura yagabweho n’ingabo za Mexique ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo yari ayoboye itsinda ry’amabandi rizwi nka ‘Jalisco New Generation Cartel: CJNG’, rimwe mu matsinda azwiho ubugizi bwa nabi bukomeye anacuruza ibiyobyabwenge muri Mexique n’ahandi ku Isi.
Uyu mutwe ‘amabandi wijanditse mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibindi bitemewe nko gukora ibiyobyabwenge, kubicuruza, iyezandonke, n’ibindi bikorwa bikomeye.
Uyu mugabo wanabaye yari umwe mu bashakishwe cyane na Mexique ndetse na Amerika kubera uruhare rwe mu bikorwa bibisha yakoze.
Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 15$ ku wo ari we wese uzatanga amakuru yagombaga gushyira ku ifatwa rye. Yari mu bantu bazengereje Isi mu bikorwa birimo ubwicanyi, gucuruza ibiyobyabwenge nka ‘fentanyl’, ruswa n’ibindi.
Minisiteri y’Ingabo muri Mexique yavuze ko El Mencho yakomerekeye mu mirwano yahuje ingabo zo mu mutwe udasanzwe z’iki gihugu n’amabandi, apfa ubwo bageragezaga kumujyana mu Mujyi wa Mexico ngo avurwe.
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko inzego z’igisirikare n’iz’ubutasi n’ingabo zo mu mutwe udasanzwe zo mu Gisirikare cya Mexique zahuje imbaraga mu kugaba igitero kuri El Mencho.
Ni igitero cyifashishijwemo indege za giririkare kugira ngo El Mencho afatwe.
Mu itangazo yagize iti “Muri iki gitero, abo mu nzego z’umutekano bagabweho ibitero, mu kwirinda na bo bararwana bituma abo mu mutwe wa CJNG bane bagwa aho imirwano yaberaga. Abandi batatu bakomeretse cyane, bapfa ubwo bajyanwaga mu Mujyi wa Mexico. Umwe mu bapfuye harimo El Mencho.”
Iyi minisiteri yavuze ko abandi bantu babiri bo muri uyu mutwe w’amabandi bafashwe ndetse hafatwa intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho by’uyu mutwe birimo imodoka za gisirikare, imbunda zifite ubushobozi bwo guhanura indege.
Minisiteri y’Ingabo ya Mexique kandi yatangaje ko “ku bw’ibyago muri iki gitero abakozi bacu bakomeretse ariko bajyanjywe mu Mujyi wa Mexico kugira ngo bitabweho n’abaganga.”
Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iki gitero, barifashijwemo n’ubufatanye buhoraho bakoranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze amakuru y’ingenzi kugira ngo El Mencho afatwe.
Yavuze ko ubu inzego z’umutekano haba ku rwego rw’igihugu na za leta ziherereye hafi ya Jalisco zahuje imbaraga mu kubungabunga umutekano w’aka gace, abaturage bizezwa kurindwa byuzuye.
Guverineri wa Jalisco, Pablo Lemus Navarro, yaburiye abaturage b’aka gace, abasaba kuba bari mu nzu mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo ndetse ko ingendo zahagaritswe, kuko nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo mu mihanda hagaragaye abantu benshi bitwaje intwaro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abaturage bazo bari mu bice bya Jalisco n’ibindi biyegereye kwigengesera.
Iyi ni intsinzi ikomeye cyane kuri Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum Pardo, mu kurwanya amahuriro y’amabandi acuruza ibiyobyabwenge, no guteza imbere ubufatanye na Donald Trump mu by’umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









