Kamonyi: Dasso yiyitaga umubyeyi w'umunyeshuri akamusabira uruhushya akajya kumusambanya
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, haravugwa inkuru y'umu-Dasso w'imyaka 50 wiyitaga umubyeyi w’umunyeshuri w’umukobwa wigaga ku Ishuri ry’Indangabarezi ryo mu Karere ka Ruhango, akajya amusabira uruhushya rwa buri Kwezi akajya kumusambanya.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko uyu mukobwa afite Imyaka 19 yigaga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri G.S Kagarama mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ndetse buri gihe iyo uwo mu-Dasso yamusabiraga uruhushya barumuhaga ku buryo byaje kugeraho anamutera inda Ikigo kiramwirukana ubu akaba yarabuze ubutabera.
Uyu mukobwa yabwiye ijamboryumwana ko atibuka ishuro yamusabiye impushya ariko nibura buri kwezi yagombaga kumugeraho aho atuye i Nyarubaka.
Ati “Ni kenshi ntabwo nabara. Namusuraga buri kwezi, mu gihembwe namusuragamo Gatatu. Yahamagaraga Perefe ushinzwe imyitwarire akamubwira ko ari umubyeyi wanjye.”
Ibi ngo nibyo byaje kumuviramo guterwa Inda muri Werurwe 2025 ndetse ubu akaba yaranabyaye.
Uyu mukobwa avuga ko akimara kumenya ko atwite yabimubwiye, undi yanga kubyemera.
Yemeza ko Dasso acyumva iyo nkuru yongeye guhamagara ku ishuri amusabira uruhushya ngo atahe ari nabwo byaje kumenyekana ko atari umubyeyi we.
Ati “Maze kumenya ko ntwite narabimubwiye yanga kubyemera, ahamagara ku ishuri ansabira uruhushya ngo ntahe. Kubera ikibazo cyari ku ishuri perefe yanga kurumuha aravuga ngo narusabe umuyobozi w’Ikigo.”
Akomeza avuga ko icyo gihe DASSO yahamagaye umuyobozi w’Ikigo amusaba uruhushya maze amusaba kwandika ibaruwa yemeza ko ari umubyeyi w’uwo mwana wari ukiri mu wa Kane w’amashuri yisumbuye.
Ati “Ubwo nibwo yahise ababwira ko atari umubyeyi wanjye.”
Uwo mukobwa avuga ko yasobanuriye umuyobozi w’Ikigo ko atari umubyeyi we ahubwo ari we umureberera.
Ati “Ibaruwa arayandika yandika ko ari we undeberera arangije ayiha umuyobozi w’Ikigo nawe ampa uruhushya ndataha njya kumureba. Namaze yo Icyumweru.”
Kuri urwo ruhushya hari handitseho ko azasubira ku ishuri ari kumwe n’umubyeyi kubera ikindi kibazo cyari ku ishuri maze Igihe cyo gusubira ku ishuri barajyana ariko babanza kunyura kwa muganga (Clinic y’i Muhanga) kugira ngo amupimishe arebe koko ko atwite.
Ati: “Turagenda tugeze ku ishuri aragenda aganira n’umuyobozi w’ishuri, nyine nk’umubyeyi wanjye.”
Agiye gutaha nibwo yabwiye uwo mwana ko yifuza ko yazajya kwa muganga iyo Nda bakayikuramo, undi arabyanga, abyanze amubwira ko agomba kubaga akifasha.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko ubwo yageraga mu bizamini bisoza umwaka wa Kane aribwo yaje kurwara ndetse binamenyekana ko afite inda y’amezi atatu.
Ati "Twari bukore ibizamini kubikora birananira barambwira ngo taha ntabwo twabasha kukwitaho, icyo gihe perefe aramperekeza angeza mu rugo. Sinongeye gusubirayo nari ndwaye kuko nari ntwite.”
Yongeyeho ko perefe yamugejeje iwabo afite ibaruwa ivuga ko batabashije kumwitaho kuko yari atwite ndetse anababaza niba bazi Dasso, maze bamusubiza ko batamuzi ahita arasezera aragenda.
Akomeza avuga ko uyu mu-Dasso yamubwiye ko ntacyo yamufasha ahubwo namara kubyara bazajya gupimisha ADN kugira ngo amenye niba uwo mwana ari uwe.
Ati “Arambwira ngo nubyara wowe uzampamagare tujye gupimisha. Ibyo ndabyemera. Nkimara kubyara naramuhamagaye mubwira ko nabyaye arambwira ngo ‘felicitations’ nta kindi kintu yambwiye arankupa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, we yavuze ko iki kibazo kizwi ariko kiri mu bushobozi bw’Akarere kubera ko cyambukiranya imirenge.
Ati “Icyo kibazo kirarenga Umurenge wanjye niyo mpamvu gifitwe n’Akarere. Uvugwa ni uwa hano ariko umwana ntabwo ari uwa hano.”


Kinyarwanda
English
Swahili









