issa
Police FC yatangaje abakinnyi bane bashya barimo uwari umushomeri

Jan 23, 2026 - 08:21
 0

Ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda, Police FC, yatangaje ko yasinyishije abakinnyi barimo Nshimirimana Ismaël Pitchou wari umaze amezi 5 nta kipe afite.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Police FC yatangaje ko yasinyishije abakinnyi barimo Rudasingwa Prince, Issac Ezeh, Nshimirimana Ismaël Pitchou ndetse na Udahemuka Jean De Dieu.

Aba bakinnyi bose bamenyereye umupira w'u Rwanda kuko harimo abakinnyi babiri b'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga babiri kandi bose bakinaga hano mu Rwanda. 

Umurundi wari umaze igihe nta kipe afite, Nshimirimana Ismaël Pitchou yasinyiye Police FC, Rudasingwa Prince na Issac Ezeh basinye bavuye muri AS Kigali, ndetse na Udahemuka Jean De Dieu wasinye avuye muri Gasogi United. Aba bakinnyi babiri bavuye muri AS Kigali, bivugwa ko Police FC ibatanzeho Milliyoni 40 kuko bari bagifite amasezerano.

Ikipe ya Police FC yongeyemo aba bakinnyi nyuma y'ibibazo yari igiye ifite ku myanya itandukanye. Nubwo iyi kipe itarabitangaza ariko yamaze gutandukana n'abarimo Muhozi Fred, Mugisha Didier ndetse na Ndizeye Samuel. 

Iyi kipe yicaye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda Saison 2025/2026 n'amanota 34, aho iri inyuma ya Al Hilal Omdurman ifite amanota 35.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373