issa
Aziz Bassane yiteguye neza APR FC 

Aziz Bassane yiteguye neza APR FC 

Apr 28, 2026 - 13:45
 0

Rutahizamu wa Rayon Sports w’umunya-Cameroon, Aziz Bassane yagarutse mu myitozo mbere yo gukina na APR FC.

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa ‘Derby’ ugomba kuyihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports, barimo Aziz Bassane uheruka guhanwa kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje mu bihe byashize. Aziz Bassane yahawe ibihano nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC 0-0 tariki 19 Mata 2026.

Aziz Bassane bivugwa ko mbere y’uyu mukino yaraye mu kabari arimo kunywa inzoga ari nabyo bivugwa ko byamugizeho ingaruka mu myitwarire mibi yagaragaje kuri uyu mukino. Aziz Bassane nyuma yo guhanwa yaje kwandika ibaruwa isaba imbabazi ndetse ubuyobozi n’abatoza baramubabarira agaruka mu myitozo.

Muri icyo gihe kandi Haringingo Francis yafashe umwanzuro wo kudakoresha bamwe mu bakinnyi yagenderagaho barimo Faustin Likau Kitoko ndetse n’abandi ariko ubu bari gukora imyitozo kandi neza mu byishimo bidasanzwe.

Amakuru aturuka mu bari hafi ya Rayon Sports avuga ko umukino bazakinamo na APR FC bawiteguye neza mu buryo budasanzwe ndetse bizeye ko bazitwara neza cyane nyuma y’igihe batabasha gutsinda APR FC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, nibwo uyu mukino uzaba, ubere kuri Sitade Amahoro. Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi warangiye APR FC inyagiye Rayon Sports ibitego 4-1.

May be an image of soccer, football and text that says 'GED 18'

May be an image of football, soccer and text that says '미 ሁብን SKOL SKA LAC' May be an image of football, soccer and text that says 'GO フ 1> KWESA KWESA MPaH Sars 28 MAL+ 思 18 Spol LAGE 1Gt'

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373