AS Kigali itsinze APR FC bisabye Penalite
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, APR FC yanganyije na AS Kigali mu mukino wa gishuti hatewe Penalite APR FC itsindwa 5-4.
Ni umunsi wa Kabiri APR FC ikina umukino wa gishuti nyuma yo gutsinda Power Dynamos ibitego 2-0. Uyu mukino wahuje AS Kigali na APR FC wabaye nyuma y'umukino wahuje Police FC na Azam FC nawo warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Azam FC na Police FC baje gutera Penalite, Azamu FC yitwara neza kuri Penalite 4-3.
Ku isaha ya saa Moya z'ijoro zo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, nibwo umukino wahuzaga APR FC na AS Kigali, watangiye. Ni umukino watangiye ikipe zombi zatakana nubwo APR FC yabanjemo ikipe ya Kabiri.
APR FC hakiri kare cyane yatangiye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko ku munota wa 4 gusa ntibyagira icyo bibyara.
Ku munota wa 6, nibwo umuzamu wa APR FC, Ruhamyankiko Ivan yakoze ikosa rikomeye nyuma yo kuvuna Iyabivuze Oze, bahita bahereza AS Kigali Penalite. Iyi Penalite yaje guterwa neza na Rudasingwa Prince, AS Kigali iba ibonye igitego cya mbere.
Ku munota wa 23, APR FC yaje kwataka cyane izamu rya AS Kigali, Mugisha Gilbert aza guhusha igitego nyuma y'ishoti rikomeye yateye umuzamu ahita awufata nta gihunga.
Ku munota wa 29, AS Kigali yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko Rudasingwa Prince aragihusha. Ni umupira mwiza yari ahawe na Dushimirimana Olivier Muzungu ariko gutera mu izamu biranga.
Ku munota wa 44, APR FC yatatse cyane AS Kigali nyuma y'imbaraga nyinshi abasore bataha izamu ariko kubona igitego biranga. Ni nyuma ya Koroneri 3 zatewe na Richmond Lamptey ariko hakajya haburabuwushyira mu izamu.
Igice cya mbere cyaje kurangira, APR FC itsinzwe igitego kimwe ku busa. Ni igice twabonye abasore batizwa na Shabani utoza AS Kigali barimo kwitwara neza cyane bijyanye n'abakinnyi APR FC yari yabanje mu kibuga.
Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC yinjiza mu kibuga abakinnyi 10 barimo Ngabonziza Pacifique, Dauda, Clement, Yunusu, Ouattara, Mamadou Sy, Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude ndetse na William Mel Togui.
Ku munota wa 56, APR FC yabonye amahirwe akomeye ku ishoti ryari ritewe na Djibril Cheick Ouattara ariko umuzamu wa AS Kigali ahita awushyira muri Koroneri, itewe ntiyagira ikivamo.
Ku munota wa 61, APR FC yaje gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Mamadou Sy. Ni nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Nshimirimana Yunusu, umupira usanga aho Mamadou Sy ahagaze ahita atsinda igitego.
Ku munota wa 72, Djibril Ouattara yahushije uburyo bukomeye nyuma y'umupira mwiza yahawe na Niyomugabo Claude ateye n'umutwe umupira uca hejuru.
Ku munota wa 88, APR FC yabuze igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yusif umupira ukubita ipoto uvamo. Ni umupira yari afatiye mu kibuga hagati nko muri Metero 30 ateye ishoti amahirwe ntiyaba ku ruhande rwa APR FC.
Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1 mu mukino wa gishuti. Ni igice twabonye APR FC yataka cyane ariko Kandi ntabwo wakorengangiza imbaraga nyinshi za AS Kigali.
Nyuma y'umukino haje guterwa Penalite, APR FC itsindwa kuri Penalite 5-4. Umukinnyi wahushije Penalite wa APR FC ni Niyigena Clement.
Habanje umukino wahuje Azam FC na Police FC
APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri Penalite


Kinyarwanda
English
Swahili









