Rayon Sports WFC ifashwe neza na FERWAFA hamwe na Minisiteri ya Siporo! Ninde ubiri inyuma?
Rayon Sports y'Abagore ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Champions League, ikomeje gufatwa neza na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo.
Tariki 14 Nzeri 2025, Rayon Sports y'Abagore yakinnye umukino wa 1/2 wo gushaka itike yo gukina imikino y'Amatsinda ariko binyuze mu gice cy'Afurika y'iburasirazuba.
Ni imikino irimo kubera mu gihugu cya Kenya aho Rayon Sports WFC ikomeje kwimana u Rwanda yitwara neza. Rayon Sports WFC yakinnye na Kampala Queens yo muri Uganda ikomeza ku mukino wa nyuma itsindiye kuri Penalite 4-3.
Umukobwa witwa Ndakimana Angeline usanzwe afatira Rayon Sports WFC niwe wakoze ibisa nk'amateka kuko yakuyemo Penalite 2, iya mbere ndetse n'iya nyuma yahise ituma iyi kipe ikomeza.
Nyuma y'iyi ntsinzi, Amakuru ava muri FERWAFA avuga ko bahise bahabwa Milliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda aza asanga Milliyoni 3 Rayon Sports WFC izahabwa n'ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thadee.
Amakuru UKWELITIMES dufite avuga ko Rayon Sports WFC niramuka itwaye CECAFA Champions League igahita yerekeza mu matsinda y'imikino nyafurika, izahabwa amafaranga arenze izi Milliyoni 5 ndetse n'ubuyobozi bwa Rayon Sports buzashyiraho andi.
Rayon Sports WFC ishyigikiwe n'impande zose kuko ubwo yamagaraga kwitwara neza, Minisitiri ya Siporo ndetse na Minisitiri ubwe, Nelly Mukazayire, abinyujije ku rukuta rwa X yashimiye aba bakinnyi ndetse yemeza ko babari inyuma.
Yagize ati " Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye Kandi tubari inyuma. Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme."
Rayon Sports nyuma yo kwerekeza mu gihugu cya Kenya, Umuyobozi witerambere mu mupira w'amagaru w'Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda Ververde yahise asanga iyi kipe muri CECAFA aho ayiri hafi Kandi cyane. Twamenye ko aya mafaranga FERWAFA yahaye Rayon Sports WFC, yasabwe na Gicanda bitewe ngo nuko yabonye aba bakinnyi barimo kwitangira igihugu cyane.
Biravugwa ko Rayon Sports WFC niramuka itwaye igikombe cya CECAFA Champions League ibyo kugaruka mu Rwanda na Bisi nkuko yagiye barahita babyibagirwa ahubwo bazategerwa indege baze bameze neza kandi bishimye.
Umukino wa nyuma Rayon Sports WFC izakina na JKT Queens yo muri Tanzania nyuma yaho yo ikuyemo Kenya Police WFC kuri Penalite 4-2. Uyu mukino uteganyijwe tariki 16 Nzeri 2025, kuri uyu wa Kabiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









