Huye: Abashoramari nta kuryama kubera igitutu cy’abanyeshuri
Mu mujyi wa Huye mu ntara y'amajyepfo, abashoramari barimo kurara amajoro bubaka amacumbi mashya nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye itangaje ko itazacumbikira abanyeshuri bose, uretse abiga mu mwaka wa mbere ndetse n’abafite ibibazo byihariye.
Ibi ni ibyatangajwe na Kaminuza y'urwanda mu gihe hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amasomo atangire, bityo ibyo bigashyira igitutu gikomeye ku bashoramari bifuza gutanga amacumbi ku banyeshuri basanzwe biga muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye mu karere ka Huye.
Musema Kureli Etsien umwe mu bashora imari bakorera muri uyu mugi wa Huye ndetse akaba anacumbikira abanyeshuri biga muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda aganira na Ukweli Times yavuze ko nta gihe bafite ubu cyo kuryama kubwo gukora no gutunganya amazu y'amacumbi abanyeshuri bagomba kubamo.
Yagize ati" nta mwanya tukigira wo kuryama kubera ko twashyizweho igitutu n’abanyeshuri bashaka amacumbi yo kubamo biga, kandi ntacyo bidutwaye kuko nitwe inyungu nyinshi ziriho".
Ndekezi Jean Melane umwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yabwiye Ukweli Times ko iyo mwanzuro yafashwe na Kaminuza y’u Rwanda y'uko itazacumbikira bamwe mu banyeshuri bari basanzwe bacumbikirwa ko biri kubagiraho ingaruka zikomeye cyane zirimo kwiyongera kw’inzu z’amacumbi zizwi nka Ghetto, no kwiyongera kw’ibiciro ku isoko kubera ko abanyeshuri bahurira ku isoko ari benshi bityo bigatuma abacuruzi nabo bongera ibiciro.
Ati" mu by’ukuri turabangamiwe cyane rwose kubera ko uyu munsi witangira amashuri hari abanyeshuri benshi batari baza kwiga bitewe nuko nta mafaranga yo kwishyura amacumbi yo kubamo bafite,
Ibintu byose hano birarenze kubera ko inzu y'icyumba kimwe yakodeshwaga na mafaranga angana na 15000 ubu igeze kuri 40000 yishyurwa buri munsi mu gihe kuba mu macumbi ya kaminuza umunyeshuri yishyuraga 40000 akayishyura rimwe umwaka wose kandi ikirenze kuri ibyo nuko ku masoko naho ibiciro biri kwiyongera kubera ko abanyeshuri turimo guhurira ku isoko turi benshi bityo abacuruzi bagahitamo guha ibicuruzwa abemera gutanga menshi".
Uyu munyeshuri yakomereje avuga ko nubwo bimeze bityo bakaba bagomba kwishyura ayo mafaranga y'icumbi ryo hanze ya kaminuza na none amafaranga bafata azwi nka buruse akiri make cyane aho bahabwa ibihumbi 40000 buri kwezi kandi ari nayo bagomba kwishyura inzu, ibiribwa n’ibindi bintu baba bakeneye bitariho.
Mu itangazo riheruka rya Kaminuza y’u Rwanda ryatangajwe ku rubuga rwa X ni uko nta munyeshuri n’umwe mu bari basanzwe biga muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye bazacumbikirwa mu macumbi asazwe ya Kaminuza uretse abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere ndetse n’abandi bafite ibibazo bigaragara.
Nubwo kugeza ubu nta yandi makuru avuga ko wenda ibi bishobora guhindurwa ariko ku ruhande rwa bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda bakomeje kuvuga ko bakomerewe n’uko Huye uyu munsi imeze nyuma y’iyo myanzuro mu gihe ngo abacuruzi ndetse na bamwe mu bashoramari bacumbikira abo banyeshuri aribo bariho.


Kinyarwanda
English
Swahili









