issa
Huye: Hamaze kuboneka imibiri 27 y’abishwe muri Jenoside

Jan 12, 2026 - 06:57
 0

Mu Kagari ka Matyazo kari mu Murenge wa Ngoma,Akarere ka Huye, habonetse indi 22,bikekwa ko ari inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ku tariki ya 10 Mutarama 2026, nibwo hatangiye igikorwa cyo kuyishakisha ndetse habonetse imibiri itanu hafi y’inzu y’ubucuruzi yubatse mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma. 

Amakuru avuga ko ubwo iyo mibiri yabinekaga hafi y'inzu, ba nyir'iyo batari bahari ahubwo barimo guca inzira y’amazi ava ku nzu.

Ku munsi wa kabiri w’igikorwa cyo gushakisha imibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu iyindi mibiri 22, bituma imaze kuboneka yose hamwe iba 27.

Kuva mu 2024, muri uyu Murenge wa Ngoma mu tugari twa Ngoma na Matyazo, hamaze kuboneka imibiri isaga 2800, mu gihe ibikorwa byo gushakisha indi bigikomeje.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Matyazo bo bakomeje gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gutanga amakuru y’ahakiri imibiri hifashishijwe abagize uruhare muri Jenoside, kuko ari bo baba bayafite ahagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kuba hari abadatangira amakuru ku gihe y’ahari imibiri y’abazize Jenoside, bikiri mu bikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yagize ati “Iyo umuntu atangiye amakuru ku gihe imibiri ikaboneka, muri uru rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, aba aruhuye imitima y’abarokotse Jenoside, kandi akaba yubatse n’ubudaheranwa bw’ayo mateka, tunasubiza icyubahiro abacu, kuko aho imibiri yagaragaye ishyingurwa mu cyubahiro n’ibimenyetso bikabungwabungwa.”

Jan 12, 2026 - 07:14