issa
Burera: Bahangayikishijwe n'amande acibwa abagore babyariye mu nzira

Jan 30, 2026 - 14:55
 0

Abagore bo mu Murenge wa Mudugudu wa Songorero mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba,Akarere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’amande bacibwa angana na ibihumbi 10 Frw, by’umubyeyi wabyariye mu nzira.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ati ” Iyo umubyeyi yabyariye mu nzira baramuhana, akavuga ko ari ubukererwe yagize, bwo kujya kwa muganga kubera urugendo rurerure.”

Ahamya ko Ivuriro ry’Ibanze bahawe rya Songorero ridakora, bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi ahandi.

Undi muturage avuga ko ari akarengane kuko imihanda yabo yangiritse bikaba aribyo bituma bigorwa no kujya kwa muganga.

Ati ” Kuba nta Mbangukiragutabara yagera aha ngo itware umurwayi, kuba nta muganga uhoraho mbona, ngo wa murwayi amakurikirane cyangwa ngo babe bahamagara ya ‘ Ambulance ize imutware , tugashyira kuri ya ngombyi, ni ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera,Mukamana Soline, avuga ko abaturage badakwiye kugira urwitwazo amande ahubwo bakwiye kujya babyarira kwa muganga.

Yagize ati ” Ntibabyitwaze ngo tubaca amande ahubwo ni inama duhora tubagira ngo ababyeyi bajye bajya kubyarira kwa muganga.”