issa
Jamaica: RDF yatangiye gusana ibyangijwe n’ikiza  cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘ Melissa’ (Amafoto)

Jan 20, 2026 - 11:48
 0

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda bohererejwe Jamaica kuyifasha gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira, batangije ibikorwa bihuriweho by’ubwubatsi, ku bufatanye na bagenzi babo bo muri iki gihugu.

U Rwanda rwohereje muri Jamaica iri tsinda ry’abasirikare babarizwa muri brigade ikora ibijyanye n’ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda ku wa 14 Mutarama 2026, binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, nibwo iri tsinda ry’aba basirikare b’Inzobera b’inzobere mu bwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari muri Jamaica, batangije ibikorwa bihuriweho by’ubwubatsi, ku bufatanye na bagenzi babo bo muri iki gihugu.

Imirimo y’ubwubatsi yatangiriye ku gusana inzu z’abaturage zasenywe n’inkubi y'umuyaga mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, bikaba bishimangira itangiriro ry’ubufasha bufatika bugenewe imiryango yagizweho ingaruka. 

Ingabo z’u Rwanda zikaba zaroherejwe muri Jamaica hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza.

Jan 20, 2026 - 14:32