Nyanza: Umusore wigereranije na "Kazungu w'umwicanyi" yatawe muri yombi
Umusore wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, wasambanyije umukobwa ku gahato amufatiyeho icyuma, amukangisha ko amukorera nk’ibyo “Kazungu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi” yakoraga, yatawe muri yombi.
Amakuru avuga ko mugitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Uyu musore hari umukobwa ucuruza imineke wamunyuzeho maze amusaba ko bajyana iwe akamugurira.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko bajyanye mu rugo uyu musore acumbitsemo binjira mu nzu maze, umusore ahita yinjira mu cyumba aza yahishe icyuma anafite undi mwenda, ahita apfuka umunwa umukobwa amufatiraho icyuma ku ijosi amutegeka ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yabwiye uwo mukobwa ko amutera icyuma natemera ko baryamana, undi arataka ariko abona yakinze maze yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “ Yamubwiye ko natemera ko bakora imibonano mpuzabitsina amukorera nk’ibyo Kazungu (wamenyekanye mu bwicanyi mu Rwanda no ku Isi) yakoreraga abakobwa abica.”
Akomeza avuga ko ubwo uwo mukobwa yari arimo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byageze saa saba amubwira ko ashaka kwiherera, maze agiye ahita akubita urugi asohoka avuza induru anambaye ubusa.
Muri ako kanya yahise atabarwa ndetse abaturage bamugira inama yo kujya kuri RIB gutanga ikirego, ahageze bahita bamuha ubutabazi bw’ibanze.
Uya musore watawe muri yombi kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Bivugwa uko uyu musore ngo yaturutse mu Mujyi wa Kigali aza kwimukira i Nyanza ndetse bikekwa ko aho yaturutse nabwo yari yarakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 10 agacika nabwo azira icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato.


Kinyarwanda
English
Swahili









