issa
Uganda: Umugore wa Bobi Wine yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Jan 25, 2026 - 17:41
 0

Umugore wa Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yajyanywe mu bitaro i Kampala igitaraganya kubera uburwayi bivugwa ko yatewe n’ihohoterwa yakorewe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, Barbra Itungo Kyagulanyi, umugore wa Bobi Wine, yabwiye itangazamakuru ko ingabo z’igisirikare cya Uganda zamukoreye ihohoterwa rikomeye ndetse anafatirwa imbunda ku mutwe arimo yakwa amakuru y’aho umugabo we yihishe.

Barbra Itungo yavuze ko abo basirikare baje bamushinja guhisha Bobi Wine mu rugo aho atuye bitewe n’uko ngo telephone ya Bobi Wine yari yasubiye ku murongo, ibyo bigatuma barimo bamushinja kuba uwa mbere mu kumuhisha, ibyo we avuga ko ntaho bihuriye bitewe n’uko ngo Bobi Wine telephone ye yayitaye nyuma y'amatora mbese ko nawe atazi aho ari.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yatewe imigeri mu gatuza n’inkweto za gisirikare, agakubitwa mu mutwe bimwe mu bikoresho byo munzu ye, ndetse agafatirwa imbunda kumutwe arimo yakwa ijambo ry’ibanga rya telefoni y’umugabo we Bobi Wine, akabyanga.

Bobi Wine, kuruhande rwe, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashinje ingabo z’igisirikare cya Uganda kugota urugo rwe no guhohotera umugore we, avuga ko we yahunze mu rwego rwo kugira ngo ajye abona uko abwira isi ukuri kwe.

Uyu munyapolitiki yatangiye kwihisha nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu aheruka, ubwo Perezida Yoweri Kakuta Museveni yatorerwaga kongera kuyobora manda ya karindwi, amatora Bobi Wine akomeje kuvuga ko yabaye mu buriganya.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umaze iminsi mu ntambara y’amagambo na Bobi Wine abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko abashinzwe umutekano wa Uganda bazakora ibishoboka byose kugeza bataye muri yombi Bobi Wine, nubwo impamvu yo kumufata yo atigeze ayitangaza.

Umunyamategeko wa Bobi Wine yasabye Umuryango w’Abibumbye n’amahanga ubufasha kugira ngo umutekano w’uyu munyapolitiki wizerwe, bityo ngo abashe gusubira mu muryango we nta nkomyi.

Jan 25, 2026 - 18:43