issa
Rutsiro: Abagabo barashinjwa guta abagore n'abana bakishakira inkumi

Feb 28, 2026 - 09:14
 0

Abagore batuye mu Murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro, baravuga ko batewe impungenge n'Abagabo babatana abana bakajya mu nshoreke.

Abagore batuye mu Kagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, nibo bavuga ko batewe impungenge n'ubushoreke n'ubuharike bimaze gufata indi ntera muri ako gace. Abagore bavuga ko abagabo babo babatana abana bakishakira abakiri bato nkuko babibwiye TV1 dukesha iyi nkuru.

Umwe muri abo bagore yagize ati "Ubuharike burahari, usanga umugabo aragiye akajya gufata undi mugore, ugasanga abana b'uwo mugore yataye bameze nabi ugasanga ibibazo bibaye byinshi."

Umwe mu bagore avuga ko umugabo we yamushatse ari uwa kane ndetse ntibimubuze gushaka uwa gatanu.

Yagize " Umugabo wanjye, ubu ari kumwe n'uwa gatanu, njyewe nari uwa Kane ariko uwa mbere nasanze yarapfuye, uwa kabiri barashwanye baratana, uwa gatatu nawe baratana, nza kuba uwa kane, ndabyihanganira."

 Abagore bavuga ko ubuharike bukabije aho batuye ariko ikibabaje nuko umutungo w'urugo uhangirikira abana ntibitabweho kuko abagabo bajyana uwo mutungo kuwutungisha inshoreke.

Umwe mu bagore ati" Umugabo agira agakungu akagurisha umutungo w'umugore mukuru akajya kuzana inkumi, yamara kuyizana b'abana ntibabe bakibareba, ubwo abana ba wa mugore mukuru bagashaka uburyo bwo kubaho, bikabayobera, icyo kibazo turagifite cyane."

Undi mugore yagize ati" Umugabo yaramparitse, ibyanjye byose arabijyana, Inka enye ziragenda, umutungo wose uragenda. Ubu twageze mu Nkiko."

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura avuga ko kurwanya ubusinzi biri mu bizatuma hagabanuka Ubuharike n'ubushoreke mu Ntara y'Iburengerazuba harimo n'abo mu karere ka Rutsiro bataka kugarizwa n'ubushoreke n'ubuharike.

Yagize ati " Umuntu wanyweye inzoga zitujuje ubuzirange, ubwenge buba bwayobye nyine, ni ukuvuga ngo aba yanyweye ibiyobyabwenge, niyo mpamvu bishora mu bikorwa by'urugomo, bakishora muri ibyo bikorwa by'ubusambanyi cyangwa abafite ingo bakishora muri ibyo by'ubuharike. Uko agenda arushaho kugaruka no kongera kuba umuntu. Dukeka ko nabyo bizagenda bicika buhoro buhoro."

Ikibazo cy'ubuharike n'ubushoreke biri mu biteza amakimbirane mu miryango bakagira ingaruka ku bana bamwe bahitamo kujya mu buzererezi abandi bagaterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure.

Feb 28, 2026 - 09:15