issa
U Rwanda rwakiriye abaturage 208 bari barafashwe bugwate na FDLR

Feb 27, 2026 - 18:30
 0

U Rwanda rwakiriye abaturage 208 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2026.

Aba baturage bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Barimo abana 145, abagabo 9 n’abagore 54, mu gihe bakiriwe mu Karere ka Rubavu n’inzegi zitandukanye zirimo Umuyobozi w’aka karere, Mulindwa Prosper.

Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo banyuzwe mu kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusisi, gitangirwamo amahugurwa by’igihe gito.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko bibukijwe kwirinda ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Yavuze ko babanza kubaha ubutumwa bubibutsa ko bagiye kubera ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside, n'amahitamo igihugu cy mahisemo kugira ngo abe ariyo binjirana.

Yakomeje abibutsa ko bari mu maboko meza y’Igihugu kibakunda, abibutsa ko bagomba guhamagara abo basizeyo nabo bagataha.

Biteganyijwe ko nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta izabaha impamba yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari ya Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa Amadolari 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45F rw.