Sudan: RSF yavuye ku izima itanga agahenge ku batuye El-Fasher i Darfur
Sudan umutwe w’inyeshyamba z’Abarwanyi b’Igisirikare cya RSF, batangaje ko bemeye gutanga agahenge ku batuye icyo gihugu nyuma yo kubisabwa n’itsinda ry’ibihugu birengera ikiremwa muntu biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe gufasha abahungabanyijwe n’intambara igiye kumara hafi imyaka itaru ibera muri icyo gihugu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, n’ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa RSF urwanya Leta ya Sudan mu mashusho wasohoye, umuvugizi w’uwo mutwe wa RSF, Al-Fateh Qurashi Bashir, yavuze ko mu rwego rwo kurengera ikiremwa muntu no guha agahenge abasivili ndetse no kwirinda ingaruka zishobora kubaho umutwe wabo wa RSF wemeye gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano aha agahenge abatuye Sudan ndetse no kurengera abasivili kugira ngo inzego z’ubutabazi zibashe gutabara abamerewe nabi.
Akanama gashinzwe kurengera ikiremwa muntu no guha amahoro abasivili ku isi kagiye gasaba uwo mutwe kenshi guhagarika intambara hagamijwe kurengera abatuye icyo gihugu cya sudan nubwo bitagiye byubahirizwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinayoboye ako kanama ku bufatanye na Leta z’Abarabu, Arabia Sawudite ndetse n’igihugu cya Misiri ubu byatangiye gahunda nshya yo kugeza imiti, ibiribwa ndetse n’ibinyobwa ku bamerewe nabi muri Sudan.
Nubwo bimeze bityo uwo mutwe ukaba wamaze kwemera gutanga agahenge ku batuye Sudan bamerewe nabi kubera ibibazo by’inzara ubu birimo kwica benshi, igisirikare cya Sudan cyo gikomeje gushidikanya kuri icyo cyemezo cy’uwo mutwe wa RSF kivuga ko kizemera ko uwo mutwe wemeye gutanga agahenge koko mu gihe uzaba wemeye kuva mu bice by’abasivili ndetse ukanashyira intwaro hasi.
Ibi bibaye mu gihe umujyi wa El-Fasher, umurwa mukuru wa Darfur, mu cyumweru gishize wafashwe n’uwo mutwe w’inyeshyamba wa RSF ibyo bikaba byarashyize igitutu gikomeye kuri Leta ya Sudan aho yahise ibura uburyo bwo gufasha abatuye uwo mujyi bivugwa ko benshi bakomeje kwicwa n’inzara no kubura ubutabazi ku bamerewe nabi.
Ni mu gihe kandi raporo zitandukanye z’imiryango irengera ikiremwa muntu ku isi zagiye zinenga umutwe wa RSF zikanawushinja kugira uruhare runini mu kwica abasivili benshi binzirakarengane ubwo wafataga uwo mujyi wa El-Fasher, aho ushinjwa kwica abantu binzirakarengane ukurikije amoko ndetse n’impamvu zitumvikana za politiki.
Intambara iri hafi kumara imyaka itatu iba hagati y’ingabo za Sudan n’uwo mutwe witwaje intwaro wa RSF imaze guhitana abagera kuri 40,000, uretse ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi ivuga ko uwo mubare urenga kuko hakiri benshi baburiwe irengero ni mu gihe kandi abamaze kubarurwa ko bamaze kwimurwa muri icyo gihugu bamaze kurenga miliyoni 14.
Ukwigarurira El-Fasher kwa RSF kimwe mu bice bifatwa nk’ibifite umubare munini w’abaturage n’ingufu z’ubutegetsi muri Sudan bikomeje gutera benshi gutekereza ko Sudan ishobora kongera gucikamo ibice, nyuma y’imyaka igera kuri 15 bibaye aho icyo gihugu cyacitsemo ibice bituma abarwaniriraga ubutegetsi babona ubwigenge bwa Sudan y’Epfo binyuze mu ntambara ikomeye.
Kugeza ubu imiryango mpuzamahanga itandukanye ndetse n’irengera ikiremwa muntu ku isi ikomeje gusaba ko impande zose zahagarika imirwano hagamijwe kwirinda ko icyo gihugu cya kongera gucikamo ibice.


Kinyarwanda
English
Swahili









