issa

Abayobozi bashya, amategeko mashya, n’ibyo bifuza ku mukino na APR FC! Perezida wa Rayon Sports mu kiganiro n’itangazamakuru

Nov 7, 2025 - 09:38
 0

Umuyobozi wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yashyize umucyo kuri byinshi bivugwa muri iyi kipe harimo ikibazo cy’amategeko kitaranozwa ndetse n’igihe azaba yamaze gutunganwa.

Ibi uyu muyobozi yabirutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025, nyuma y’imyitozo Rayon Sports yakoze yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona.

Umukino Rayon Sports irimo kwitegura, ni umukino izakinamo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2025. Ni umukino ukomeye ndetse wa mbere hano mu Rwanda uhagurutsa imbaga y’abantu bijyanye n’abakunzi b’aya makipe.

Perezida wa Rayon Sports muri iki kiganiro yagarutse ku bayobozi bashya barimo kumufasha mu kuziba icyuho mu buyobozi ndetse yameza ko hari abagenda bamufasha muri uku kubona intsinzi kuri iyi kipe.

Yagize ati “ Mfite abantu bamfasha benshi, mu kubona izi ntsinzi. Ntabwo Rayon Sports ibayeho mu gutsinda gusa ahubwo harimo no guhemba, agahimbazamusyi n’ibindi. Rero hari abantu bamfasha, kandi bamfasha neza cyane.  Hari abarimo kumfasha basa nk’abari kuziba icyuho mu buyobozi kuko hari abatakiri mu nshingano batorewe. Habinshuti Mike na Abraham Kelly barimo kumfasha mu buryo bw’ubuyobozi.”

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko amategeko agenga Rayon Sports arimo gutegurwa neza ku buryo mu mezi abiri ari imbere azaba yamaze gusohoka ajyanye n’ibyo FERWAFA, CAF, na FIFA zifuza ku makipe ndetse azaba ajyanye n’ibyo RGB yifuza.

Yagize ati “ Tumaze guterana inshuro ebyiri twiga ku buryo tuzashyiraho amategeko kandi inama zirimo kugenda neza, ndetse ndizeza abakunzi ba Rayon Sports ko bitarenze amezi abiri, Rayon Sports izaba yabonye amategeko meza ayigenga ajyanye n’amahame ya FERWAFA, CAF na FIFA ndetse ajyanye n’amategeko tugomba kugenderaho ya RGB. Turimo kubikora, mu cyumweru gitaha baraduha uko azaba ameze tuyasome, tuyereke n’abanyamuryango.”

Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko umukino bafitanye na APR FC bawiteguye neza kandi bizeye kuzatsinda kuko bafite ibintu byinshi bibasunika ndetse n’abakinnyi bafite akanyamuneza.

Yagize ati “ Umukino wa APR FC, turawiteguye, turawiteguye neza cyane. Dufite ikidusunika, tumaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya, abakinnyi bariteguye bafite akanyamuneza. Igisigaye ni mu kibuga ariko twiteguye nk’abazatsinda. Nifuza gutsinda.”

 Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Ni Rayon Sports iheruka gutsinda umukino yakinnyemo na Marine FC igitego 1-0, naho APR FC bizahura iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abayobozi bashya, amategeko mashya, n’ibyo bifuza ku mukino na APR FC! Perezida wa Rayon Sports mu kiganiro n’itangazamakuru

Nov 7, 2025 - 09:38
Nov 7, 2025 - 09:51