Kigali Streetball yasojwe umuyobozi wayo anyuzwe
Ibirori bya Kigali Streetball byasojwe umuyobozi wayo, Kamatari Murenzi, anyuzwe nuko byagenze ndetse no kuba Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yari yaje kwihera ijisho ibi birori.
Ni ibirori byasojwe ku cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, aho amakipe yari yarahatanye kuva tariki 19 Nyakanga 2025, bigakomeza no ku cyumweru. Ibi birori byari biteguye neza ndetse umuyobozi wayo yishimiye uko byagenze.
Nyuma y'isozwa rya Kigali Streetball, Kamatari Murenzi yagaragaje imbamutima ze nyuma yaho Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yari ahari ndetse akanagaragariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ibi birori.
Yagize ati " Ni irushanwa ryagenze neza cyane, uko twariteguye niko ryagenze. Abatsinze bose, batahanye ibihembo byabo kandi twishimiye ko na Minisitiri yaje hano akanabishyira ku mbuga nkoranyambaga ze."
Uyu muyobozi yatangaje ko yishimiye umukino wa Basketball bitewe nuko wagenze anagaragaza ko yishimiye uko abana baturutse Rusizi bitwaye.
Yagize ati " Ikintu cyanshimishije ni Basketball kuko uko twabipanze mu mahitamo ya mbere zari impano nshyashya, babonye ko ibihembo biri hejuru hahita hazamo abakinnyi babigize umwuga. Habaye kurangara gato ku mategeko ariko ikintu gitangaje n'abana bavuye Rusizi bagahangana n'abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere. Kuri njyewe icyo twari twarapanze twakigezeho."
Murenzi yaje no gukomoza ku cyo rubanda bakwitega kuri Streetball izaba umwaka utaha nyuma yuko ku nshuro ya mbere bigenze neza.
Yagize ati " Umwaka utaha umuntu yakwitega impano nyampano nshyashya ndetse abantu bazaba benshi kuruta abaje uyu mwaka kubera ko mu Rwanda ibi birori abantu ntabwo barabimenya, wanabibwiraga umuntu ntiyumve ibyo ari byo ariko ubu ndizera ko basobanukiwe ikitwa Streetball."
Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko Minisitiri wa Siporo yemeye kuzabafasha umwaka utaha ubwo iki gikorwa kizaba cyongeye kubaho.
Yagize ati " Bageze hano basanga n'ibirori bibaye bwa mbere mu Rwanda, nabo baravuga bati " iki gitekerezo ni cyiza wazanye, tuzagushyigikira umwaka utaha. Uzatubwire mbere hakiri kare tuzagushyigikira, turi kumwe nawe 100%."
UKWELITIMES twagerageje ku mubaza impamvu yagaragaye cyane arimo kwutegurira iki kirori Kandi ari we wari umushoramari yari yaranashyizeho abakozi babishinzwe.
Yagize ati " Byabaye ngomba ko nkurikirana igikorwa kuko hari ibyo nabwiraga ababikora bimwe nkasanga bitakozwe. Ibintu byose byari biri ku mutwe wanjye. Ninjye wazanye igitekerezo nshaka abantu bakimfashamo, icyaba cyose ni njye cyari kubazwa."
Uyu muyobozi yemeje ko iyo wateguye ibintu byawe neza ugashyiramo amafaranga birakunda.
Yagize ati " Iyo wateguye ibintu byawe neza, ugashyiramo amafaranga bigenda neza. Ubu ikipe zose zitahanye amafaranga yazo kuri Momo, guhera ku bihumbi 800. Bose batashye bavuga ko ari bwo bwa mbere bibaye mu Rwanda, ngo bemeraga ibihembo bakababwira ngo bazaze ku biro ariko twebwe umuntu yatsindaga tukamubwira ngo nazane Momo ye."
Bamwe mu batahanye ibihembo muri Kigali Streetball, harimo Gikondo Satanu yatwaye igihembo cy'ibihumbi 800 muri Basketball ya 3 kuri 3 mu bagabo, Queens mu bagore bakina Basketball ya 3 kuri 3 bahabwa ibihumbi 600.
Hari abandi batahaniye ibihembo barimo Bayingana Andy wabaye umukinnyi uzi gutera Dunk neza ahabwa ibihumbi 200. Uwitwa Eric yahawe ibihumbi 200 mu gukina Basketball y'umwe kuri umwe.
Mu bijyanye no kubyina ikipe yatahanye igihembo ni itsinda ryari ryaturutse Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwatahanye igihembo cy'umuhanzi uzi gukora injyana ya Hip Hop neza yabaye Young Zakii uzwi cyane nka Motar.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ari mu barebye isozwa rya Kigali Streetball
Bushari yafashije mu ihatana ryo gutera Dunk


Kinyarwanda
English
Swahili









