issa
Byiringiro Lague yanenzwe na Kapiteni we muri Police FC kubera inzoga

Feb 23, 2026 - 12:29
 0

Rutahizamu wa Police FC uvugwaho gukora ibidasanzwe hanze y’ikibuga, Byiringiro Lague, yanenzwe na Nsabimana Eric Zidane nyuma yo gutangaza ko umuntu utanywa inzoga nta kigenda akwiye kunywaho akumva uko ari nziza.

Hashize amezi abiri, Byiringiro League agiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Radio/TV 10, Taikun Ndahiro, atangaza ko amaze igihe gito anyweye inzoza ariko abwira abantu ko umuntu utaranywa inzoga yazinywa kuko zitanga “Vibes”(Ibyishimo).

Iki kintu cyanenzwe cyane n’abantu batandukanye cyane cyane abakurikiranira hafi umupira w’amaguru hano mu Rwanda bijyanye n’uko yari arimo kwitwara neza muri Shampiyona ariko ubuzima bwe hanze y’ikibuga bukagarukwaho cyane.

Ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, ubwo ikipe ya Police FC yanganyaga na APR FC igitego 1-1, Nsabimana Eric Zidane usanzwe ari kapiteni wa Police FC aganira n'abanyamakuru, yagarutse kuri aya magambo Byiringiro Lague yatangaje.

Zidane yatangaje ko ibyo Byiringiro Lague yatangaje ari amakosa cyane ndetse ko ibyo umuntu akunda utabihatira undi muntu.

Yagize ati “ Byiringiro Lague ni inshuti yanjye ariko yavuze amafuti. Buri muntu nibyo akunda, wowe ibyo ukundi wishaka kubihatira abandi. Niba ukunda icupa (Kunywa inzoga), bigumane ureka abandi banywe ibyo bashaka, niko ubuzima bugomba kumera ariko wivuga ngo umuntu utanywa inzoga afite ikibazo.”

Ibi Nsabimana Eric Zidane abihuriyeho n’abandi bakinnyi ba Police FC ariko ibyo akora byo hanze y’ikibuga bikaba bitishimirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Biravugwa ko Byiringiro Lague yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026, nyuma yo gutwara imodoka yanyweye inzoga. Ibi Byiringiro Lague yabikoze nyuma yo kuba atari bukine umukino Police FC yagombaga gukina na APR FC kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Ku bijyanye n'aya makuru, UKWELITIMES twavuganye n'umuvugizi wa Police y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars atubwira ko ntabyo azi. Yagize ati " Ntabyo nzi."

Police FC iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 35 inganya na Rayon Sports iri ku mwanya wa kane.

Nsabimana Eric Zidane ntabwo yemeranya na Byiringiro Lague

Byiringiro Lague akomeje kugarukwaho cyane kubera imyitwarire ye

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Byiringiro Lague yanenzwe na Kapiteni we muri Police FC kubera inzoga

Feb 23, 2026 - 12:29
Feb 24, 2026 - 07:15